The Weeknd yakuyeho agahigo kari gafitwe na Michael Jackson

Abel Makkonen Tesfaye wamamaye nka The Weeknd yakuyeho agahigo kari gafitwe na Michael Jackson ko kuba umuhanzi wa mbere w’Umwirabura ukoze ibitaramo bizenguruka isi, bikinjiza agatubutse.

Kuva mu mpeshyi yo mu 2022, The Weeknd ukomoka muri Canada yatangiye urugendo rwe “After Hours Till Dawn Tour” mu rwego rwo gushyigikira album ye ya kane n’iya gatanu.

Nk’uko urubuga rwa Media platform Wealth rubitangaza, The Weeknd yakoze amateka nyuma y’ibitaramo yise “After Hours Till Dawn” byatumye akuraho agahigo ka Michael Jackson yari yarashyizeho mu 1987 ubwo yakoraga ibitaramo yise “Bad Tour”.

Ibi bitaramo bya Michael Jackson byinjije arenga miliyoni 311 z’amadorali mugihe The Weeknd amaze kwinjiza arenga miliyoni 350 z’amadorali.

Mu 2020, The Weeknd yasohoye album ye yari iya kane yise ‘After Hours’ yariho indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane nka ‘Save Your Tears’, ‘After Hours’, ‘Heartless’, ndetse ‘Blinding Light’.

Nyuma yo kumenya amakuru y’uko yakuyeho agahigo ka Michael Jackson, uyu muhanzi umaze gutwara ibihembo bine bya Grammy Awards, yahise asangiza abamukurikira amashusho ye yerekana indirimbo ya Michael Jackson yise “Dirty Diana” yo mu 1988 ubwo yari mu gitaramo mu Bubiligi.

Ayo mashusho yayakurikije amagambo agira ati “Umwami wanjye. Ahashize, ubu, n’iteka ryose. Ruhukira mu mahoro.”

Michael Jackson, uzwi cyane ku izina rya “Umwami wa Pop,” yitabye Imana mu 2009 afite imyaka 50.

Michael Jackson yapfuye ubwo yiteguraga ibitaramo yagombaga gukorera mu Bwongereza. Muri icyo gihe yari afite ikibazo cyo kubura ibitsotsi, ku buryo umuganga we Dr Murray yabanzaga kumuha imiti kugira ngo agoheke.

The Weeknd ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku isi kandi ibi bigaragarira ku rubuga rwa Spotify aho yakoze amateka yo kugira umubare mini rekodi w’abumvise indirimbo ze mu kwezi kumwe bangana na miliyoni 106.

Indirimbo ye yise ‘Blinding Light’ n’imwe mu ndirimbo yakunzwe cyane kuri Spotify ifite abarenga miliyari 3.8 z’abayumvise.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka