The Mane yasohoye indirimbo ya Shizzo na Adolphe ivuga kuri COVID-19 ikanasabira amahoro Afurika

Umuhanzi Ben Adolphe wo mu Rwanda na Shizzo utuye muri Amerika bahuriye mu ndirimbo yo gusabira amahoro umugabane wa Afurika banaririmba ku cyorezo cya COVID-19 gitumye abantu benshi bahera mu mazu yabo kubera gahunda ya Guma mu rugo.

Ni indirimbo bise ‘AFRICA’ yari imaze igihe yaranditswe na Ben Adolphe ndetse atangira kuyikorera amajwi ariko ntiyayisoza ahita ayireka, ariko ayihagarika yarayumvishije mugenzi we Shizzo usanzwe ukorana bya hafi n’inzu ya The Mane.

Mu gihe muri Amerika gahunda yo kuguma mu rugo yari imaze gukazwa, nibwo Shizzo yibutse ko hari indirimbo yari yarumvanye Adolphe itarangiye, amusaba ko bayisubiranamo, bahuza amajwi bikozwe na Noxy Beat na we ukorana na The Mane indirimbo irarangira, ubuyobozi bwa The Mane buhitamo kuyishyira hanze.

Baad Rama uyobora The Mane yavuganye na Kigali Today iyi ndirimbo igisohoka, asobanura ko iki ari kimwe mu bikorwa byinshi bakoze muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, anavuga ko hari ibindi bikorwa bitandukanye bagiye bakora bizagenda bijya hanze birimo n’indirimbo za Queen Cha na Marina hamwe na Shizzo wisunze iyi nzu vuba.

Ben Adolphe wanditse iyi ndirimbo, asanzwe ari umwanditsi n’umuririmbi wabyigiye mu ishuri ryo ku Nyundo, akaba yari asanzwe afashwa na Shizzo binyuze mu nzu ye yise Bugoyi, ariko ubu ibikorwa bya Shizzo bisa n’ibyihuje cyane na The Mane ari na yo mpamvu Shizzo yisanze arimo akorana na The Mane ku nshuro ye ya mbere.

Ku ruhande rwe, Adolphe yabwiye Kigali Today ko iby’imikoranire na The Mane batarabiganiraho, icyo barimo bakora muri iyi minsi gusa ubu ngo ni ukwita kuri iyi ndirimbo ngo barebe ko yagera kure.

Kanda munsi hagati wumve indirimbo ‘AFRICA’ ya Shizzo na Ben Adolphe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka