Taylor Swift na Beyoncé bateguje abakunzi babo Album nshya

Mu birori biba bihanzwe amaso n’Isi yose, biherekeza umukino wa nyuma wa Shampiyona ya NFL (American Football) bizwi nka Super Bowl halftime Show, abahanzi Taylor Swift na Beyoncé batangaje ko bitegura gushyira hanze Album zabo nshya.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Las Vegas kuri Stade ya Allegiant Stadium ndetse umukino byakurikiye ukaba warangiye ikipe ya Kansas City Chiefs itsinze 49ers ku manota 25 kuri 22.

Usibye ibyo birori by’uwo mukino, abakunzi ba muzika bari ku ma televiziyo n’abari imbere muri stade bari bategereje kwihera ijisho igitaramo cyagombaga kuririmbamo Icyamamare mu njyana ya Pop na RnB, Usher Raymond IV.

Mu bahanzi b’Ibyamamare bari bitabiriye iki gitaramo barimo Beyoncé wari kumwe n’Umugabo we, Jay-Z usanzwe uri no mu itsinda ritegura igitaramo cya Halftime Show, mu mashusho y’akanya gato ko kwamamaza nibwo uyu mugore yahise atangaza ko agiye gushyira hanze album nshya ikurikira iyitwa Renaissance, yashyize hanze mu 2022.

Ndetse yahise ashyira hanze indirimbo ebyiri ziri kuri iyo Album zirimo “Texas Hold ’Em” na “16 Carriages” zizasohoka kuri album ye yitwa Act II izajya hanze ku itariki 29 Werurwe 2024. Yahise agira ati: “Narababwiye, ntabwo ‘Renaissance’ irarangira’.”

Uretse Beyoncé, watangaje ko agiye gushyira hanze Album nshya, Umuhanzikazi Taylor Swift wari ukubutse mu bitaramo yakoreraga mu Buyapani, aje gukurikira umukino wa ekipe ya The Kansas City Chiefs, ikinamo Travis Kelce bari mu rukundo muri iyi minsi nawe yahise atangaza ko abakunzi be bagomba kwitegura umuzingo mushya ari kubategurira.

Taylor Swift atangaje gahunda yo gushyira hanze album ye nshya muri uyu mwaka, nyuma y’uko mu bihembo bya Grammy Awards byatanzwe mu cyumweru gishize yegukanye igihembo cya Album nziza y’umwaka cyahawe “Midnights,” yasohotse mu Ukwakira 2021.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko Album yise “The Tortured Poets Department.” Izajya hanze ku ya 19 Mata 2024. Umukunzi we yashimangiye ko yagize amahirwe yo kumva kuri iyo Album ndetse avuga ko ari agatangaza, agira ati: “Umunsi izajya hanze, ntegerezanyije amatsiko menshi uburyo izatigisa isi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka