Simi yahishuye ko atifuzaga gushakana n’umugabo w’umuhanzi

Umuhanzikazi Simisola Bolatito Kosoko, akaba umwe mu bagore bakundirwa ijwi ryiza muri muzika ya Nigeria no ku rwego mpuzamahanga, yasobanuye uko Facebook yamuhuje n’umugabo n’uburyo atifuzaga gushakana n’umuhanzi.

Simi n'umugabo we Adekunle Gold bamaranye imyaka itanu babana
Simi n’umugabo we Adekunle Gold bamaranye imyaka itanu babana

Uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko, yagarutse ku mubano n’umugabo we Adekunle Gold na we usanzwe ari icyamamare muri muzika, avuga ko yumvaga mu ntego ze atarifuzaga ko yazabana n’umugabo w’umuhanzi.

Simi yabitangaje mu kiganiro cyatambukaga live, kuri podcast ya ‘Tea With Tay’, ndetse aza no kubishyira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Simi yabanje kuvuga ku buryo yahuye n’umugabo we, Adekunle Gold, ndetse bagahuzwa na Facebook, ndetse ko atari yaramenye ko na we ari umuhanzi kuko atajyaga yifuza kuzabana n’umuhanzi.

Nk’uko uyu muhanzikazi yabitangaje, ngo umugabo we batangiye kuvugana binyuze kuri Facebook, ariko akeka ko ari umufana kuko atahise asubiza ubutumwa yamwandikiye.

Ati: “Sinari nzi ko umugabo wanjye yari umuhanzi ubwo twahuraga kuko nari naramaze kuvuga ko ntashobora gushakana n’umuhanzi. Natekereje ko yari n’umufana.”

Yakomeje agira ati: “Yakundaga gukora ibyitwa ‘King of Photoshop’ icyo gihe’. Yanyoherereje ubutumwa kuri Facebook ariko sinigeze mbubona cyangwa ngo mbusubize”.

Simi yatangaje ko yinjiye muri muzika afite intego yo guharanira uburenganzira bw’umugore mu bijyanye no guhitamo icyo ashaka cyose kimufitiye akamaro kandi akagikora nta gahato cyangwa guterwa ubwoba.

Simi avuga ko atifuzaga gushakana n'umugabo w'umuhanzi
Simi avuga ko atifuzaga gushakana n’umugabo w’umuhanzi

Simi wakunzwe mu ndirimbo nka Duke, Joromi, Jericho n’izindi, yatangaje ko mu gihe cya vuba azashyira hanze album ye nshya.

Umuhanzikazi Simi n’umugabo we Adekunle Gold, baherutse gushyira hanze indirimbo bise “Look What You Make Me Do”, bashyize hanze bishimira urugendo rw’imyaka itanu bamaze babana.

Muri Mutarama 2019, Simi nibwo yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umuhanzi w’icyamamare Adekunle Kosoko uzwi nka [Adekunle cyangwa se AG Baby] ndetse muri Gicurasi 2020, nibwo bibarutse imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka