Shalom Choir na Israel Mbonyi batangije gahunda yo gufasha abatishoboye

Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yakoreye igitaramo mu nyubako ya BK Arena, abacyitabiriye bashima imigendekere yacyo, dore ko bari bitabiriye ari benshi, kukizamo bikaba byari ubuntu.

Icyo gitaramo cy’iserukiramuco bise ‘Shalom Gospel Festival’ cyabaye ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023. Iri serukiramuco rikubiyemo ibikorwa bitandukanye byateguwe mu gufasha iyi korali kwizihiza imyaka 40 imaze ikora ubutumwa. Ibindi bikorwa byakozwe hagati muri uku kwezi ni ukuganiriza imbaga y’urubyiruko rwo muri ADEPR ku isura nyayo ikwiye kururanga ndetse no gutanga ubufasha ku bakobwa babyariye iwabo, bibera kuri ADEPR Kinyinya.

Abitabiriye iki gitaramo bishimiye gufatanya n’abaririmbyi kuramya Imana. Iyi korali yaserutse neza kandi inyura cyane abitabiriye mu ndirimbo zayo zakunzwe yaririmbye mu gice cya mbere n’icya kabiri cy’iki gitaramo.

Umuhanzi Isarel Mbonyi na we yashimishije bikomeye abakunzi be bamuherukaga mu gitaramo cye yakoreye muri BK Arena kuri Noheli y’umwaka ushize. Bafatanyije na we kuririmba ndetse bishimira cyane kumva ko azakorera ikindi gitaramo gikomeye muri iyo nzu kuri Noheli y’uyu mwaka.

Uretse kuririmba no kumva ubuhamya mu ijambo ry’Imana, hari n’abakiririye agakiza. Hanumviswe kandi ubuhamya bwa bamwe mu bahawe n’iyi korali ibikoresho byo kudoda, bayishimira cyane ko byatangiye kubafasha kwikenura.

Muri iki gitaramo kandi haririmbwe indirimbo ziri mu buryo bunyuranye harimo izo mu mahanga zitari mu Kinyarwanda ariko zaririmbwe zikaryohera benshi. Iyi korali yanafataga indirimbo zayo mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuko yari ifite ibikoresho bihagije.

Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Mujyi wa Kigali ndetse no ku rwego rw’Igihugu na bwo bwari bwaje gushyigikira Shalom Choir ndetse bunayishimira umusanzu wayo mu itorero. Ubuyobozi bwa korali na bwo bwashimiye abagize uruhare mu gitaramo cyane cyane abitabiriye ndetse bunashimangira gahunda yatangijwe yo gufasha abatishoboye yiswe ‘Shalom Charity’ izajya ikorwa gatatu mu gihembwe (mu gihe cy’amezi atatu).

Iyi korali yanafashijwe n’andi makorali atandukanye ivuga ko iki gitaramo kigiye kuba ngarukamwaka mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Shalom Choir igizwe n’abaririmbyi barenga 140 ikaba ari imwe muri korali za ADEPR zihagaze neza mu Mujyi wa Kigali ndetse no ku rwego rw’Igihugu.

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka