Shalom Choir na Israel Mbonyi bagiye gutaramira muri BK Arena

Shalom Choir yo mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, igiye gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, kizanaririmbamo umuhanzi Israel Mbonyi, kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Abazajya muri iki gitaramo muri BK Arena bazinjira ku buntu
Abazajya muri iki gitaramo muri BK Arena bazinjira ku buntu

Ni igitaramo giteganyijwe ku itariki 17 Nzeri 2023 guhera i saa munani z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba. Shalom Choir izaba yanditse amateka yo kuba iya mbere yo mu Itorero ADEPR ikoreye igitaramo muri BK Arena, ndetse ikaba n’iya kabiri mu makorali muri rusange kuko indi yahataramiye ari Chorale de Kigali.

Umuyobozi wa Shalom Choir, Ndahimana Gaspard, yabwiye Kigali Today ko bahisemo muri BK Arena bashaka guha ikaze buri wese n’abadasengera muri ADEPR. Nanone kandi abazitabira bakazinjirira ubuntu mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza ku mbaga nyamwishi, hatajemo imbogamizi y’ubushobozi.

Ati “Hari abantu batajya baza mu nsengero kandi na bo bakeneye ubutumwa bwiza, hakaba n’abandi bakunda ibitaramo bibera ahantu heza, abo bose turabakeneye kuko abo mu nsengero iwacu bo turabahorana. Twakuyeho ibintu byo kwishyuza kugira ngo abantu babashe kuza ari benshi. Buri wese aratumiwe kuko ni yo mpamvu tatakoreye mu rusengero, kugira ngo abantu batumva bireba abo muri ADEPR gusa.

Shalom Choir ivuga ko kuva mu mwaka ushize yatangiye gahunda y’imyaka 15 ikubiyemo ibitaramo, harimo ibyo ikorera mu ntara hirya no hino, no gufatanya na Leta muri gahunda zifasha mu mibereho myiza y’abaturage, nko kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni n’ibindi.

Kimwe mu byo yakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka, ni ukwishyurira abaturage batishoboye 100 ubwisungsne mu kwivuza, ubwo bari basoje umuganda rusange wari wabereye muri Nyabihu wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana J. Claude washimye cyane ubwo bwitange.

Iyi korali yashinzwe mu 1986 ari iy’abana, ariko nyuma iza kuba iy’abakuru ndetse igenda inyura mu bihe bitandukanye, by’umwihariko mu 2016 ubwo yatangiraga imikorere mishya.

Icyo gihe yashyize imbaraga mu kuvugurura imikorere maze mu 2016 bituma iza gukora igitaramo gikomeye, cyabereye muri Kigali Convention Center isanzwe ari inzu yihagazeho mu gukoreramo ibirori. Magingo aya, ifite alubumu enye harimo ebyiri zitunganyijwe mu buryo bw’amajwi, n’izindi ebyiri zitunganyijwe mu majwi n’amashusho.

Bagira n'ibikorwa byo gufasha abatishoboye
Bagira n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka