SALAX Awards: Barateganya kongera amafaranga ahabwa abahanzi

Abategura Salax Awards baravuga ko bateganya kongera amafaranga ahabwa abahanzi kugira ngo abayitabira babashe kwishimira iri rushanwa.

AHUPA yiyemeje gufatanya na Ikirezi Group mu gutegura ibihembo bya Salax
AHUPA yiyemeje gufatanya na Ikirezi Group mu gutegura ibihembo bya Salax

Amakosa yagiye aboneka muri iri rushanwa mbere ngo ntazongera kuba ukundi kuko byabereye isomo AHUPA yahawe inshingano zo kuritegura.

AHUPA yafashe inshingano zo gutegura iri rushanwa nyuma yo kugirana amasezerano azamara imyaka itanu na Ikirezi Group. Icyakora ayo masezerano ntiyabujije irushanwa guhura na bimwe mu bibazo.

Ku ikubitiro hari abahanzi bashyizwe ku rutonde rw’abatoranywamo abazahembwa ariko basaba kuvanwa kuri urwo rutonde, bakavuga ko ridateguye neza.

Ku munsi wo guhemba abahize abandi kuri iyi nshuro yaryo ya karindwi, byagaragaye ko ibirori byatangiye bitinze ndetse n’ubwitabire bukaba bwari ku kigero cyo hasi.

Mu bindi bibazo biherutse kuvugwa muri iri rushanwa ni impinduka mu mafaranga yari ateganyijwe nk’ibihembo.

Abategura iri rushanwa na bo bemera ko hari ibitaragenze neza mu nshuro zaryo zarangiye ariko bakavuga ko ubutaha bitazongera, ahubwo ko bizaba byiza kurushaho.

Issiaka Mulemba, umuvugizi wa Salax Awards, agira ati “Mu kwakira inshingano nshya, AHUPA yashyizeho uko iri rushanwa rizagenda, ni muri urwo rwego hagiyeho ibyiciro bihatanirwa, hashyirwaho n’uko abahanzi bazatorwa.”
.
Ku bijyanye n’impinduka zabayeho mu mafaranga yari ateganyijwe guhemba uwahize abandi muri buri cyiciro, Mulemba akomeza agira ati “Ni byo koko habayeho icyo twakwita ikosa ryo kutamenyesha neza abitabiriye iri rushanwa ko habayeho impinduka ku mafaranga twari twateganyije, ku buryo byabaye ngombwa ko dufata ku yo twagombaga guhemba, nko kuri miliyoni tugakuraho magana atatu kugira ngo na bya byiciro bindi byiyongereyeho bibashe guhembwa.”

Ku ruhande rw’amakosa yagiye agaragara muri Salax Awards zatambutse, umuvugizi w’iri rushanwa akomeza avuga ko byabahaye amasomo mu gutegura andi marushanwa y’ubutaha kuko ho ngo bizaba ari byiza kandi binogeye buri wese.

Mulemba ati “Ndagira ngo rwose ibyabaye byaduhaye isomo, ko tugomba kuba dufite amafaranga. Urebye nk’ikibazo cyo gutangira utinze muri iri rushanwa rishize, nyiri ibyuma yashakaga amafaranga mu ntoki, twe tukamwereka ko tuyafite kuri konti tukamuha sheke(cheque banquaire) ntabyumve. Byasabye ko tuyashaka da. Ariko rwose ndahamya kandi mbwira abantu ko bizaba byiza. Ndabamenyesha ko duteganya kuzongera n’amafaranga y’ibihembo kuri buri cyiciro”.

Mu irushanwa rya Salax Awards ryabaye ku nshuro yaryo ya karindwi ryashojwe ku ya 31 Werurwe 2019 harimo abahanzi mirongo itatu na barindwi, muri bo ab’igitsina gore bari barindwi, ariko uwahembwe ni umwe.

Dore uko abahanzi bari mu byiciro, n’abagiye begukana ibihembo:

Abaririmba ku muco n’injyana gakondo:

Clarisse Karasira
Jules Sentore
Sophia Nzayisenga
Deo Munyakazi
Mani Martin (ni we watsindiye iki gihembo)

Abaririmba indirimbo zihimbaza Imana:

Israel Mbonyi (ni we watsindiye iki gihembo)
Serge Iyamuremye
Aime Uwimana
Patient Bizimana
Gentil Bigizi

Umuhanzi ukizamuka:
Sintex
Buravan (ni we watsindiye iki gihembo)
Alyn Sano
Marina
Andy Bumuntu

Abaririmba ari itsinda:
Just Family
The Same
Active (ni yo yatsindiye iki gihembo)
Tresor
Yemba Voice

Abaririmba mu njyana ya Afrobeat:

MC Tino
Danny Vumbi
Davis D
Uncle Austin (ni we watsindiye iki gihembo)
Mico The Best

Abaririmba mu njyana ya R&B:

Bruce Melodie (ni we watsindiye iki gihembo)
Yvery
Buravan
King James
Peace Jolis

Abakora Hip Hop:

Bull Dogg
Jay C
Riderman (ni we watsindiye iki gihembo)
Khalfan
Ama G The Black

Umuhanzi w’umugore:

Asinah Erra
Young Grace
Marina
Queen Cha (ni we watsindiye iki gihembo)
Alyn Sano

Umuhanzi w’umugabo:

Bruce Melodie (ni we watsindiye iki gihembo)
Israel Mbonyi
King James
Buravan
Riderman

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka