Producer Clement nta mpungenge aterwa n’abakunzi ba Knowless

Pruducer Ishimwe Clement wo muri KINA Music avuga ko kuba umuhanzikazi Butera Knowless akundwa n’abantu benshi, ngo nta mpungenge bimutera, kuko icyizere ari cyo cy’ingenzi ku bantu bakundana.

Ishimwe Clement mu kiganiro kuri KT Radio
Ishimwe Clement mu kiganiro kuri KT Radio

Butera Ingabire Jeanne D’Arc ni umuhanzikazi wamamaye ku izina rya Knowless. Yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2011. Knowless akorera umuziki mu nzu itunganaya umuziki izwi ku izina rya Kina Music ya Ishimwe Clement.

Producer Clement yashakanye na Butera Knowless nyuma y’uko hari hashize igihe kinini bivugwa ko bakundana mu buryo bwihariye ariko bo bakabihakana bakavuga ko ikibahuje ari umuziki gusa.

Icyakora igihe cyarageze bagaragaza mu ruhame urukundo rwabo, basezerana kubana nk’umugabo n’umugore ku cyumweru tariki ya 07 Kanama 2016.

Kuba Knowless agaragarizwa urukundo n’abantu benshi, ngo ibi birashimishije kuko bituma amafaranga yiyongera mu muziki akora nk’uko umugabo we Ishimwe Clement unamufasha mu muziki abitangaza.

Yagize ati “Iyo akunzwe biba ibintu byiza, bizana amafaranga, ni na yo mpamvu dukora umuziki kuko utuzanira amafaranga. Ikindi kandi biterwa n’ukuntu abafana berekana urukundo rwabo”.

Abajijwe niba kuba Knowless akundwa n’abafana benshi bidashobora kumujyana mu bishuko, producer Clement yasubije ko ibyo nta mpungenge bimuteye na gato kuko afitiye icyizere gihagije umufasha we.

Ati “Iyo ubana n’umuntu uba umuzi neza. Ku bijyanye n’uko yashukwa n’abandi, jye mufitiye icyizere gihagije ko ntabyo yakora, ntawabona aho amuhera”.

Ishimwe Clement na Butera Knowless bafitanye umwana umwe. Ishimwe avuga ko nubwo akora umuziki muri Kina Music, we na Knowless bakorana kinyamwuga.

Iby’urugo babitandukanya n’iby’akazi bibyara inyungu, dore ko atari Knowless wenyine ukorana n’inzu ya Kina Music, ahubwo iyo nzu ifite n’abandi bahanzi ikorana na bo batunganyirizamo indirimbo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka