Nyina wa Diamond Platinumz avuga iki ku buzukuru be batarerwa na se?

Salum Iddi Nyange cyangwa se Mama Dangote, akaba nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, yavuze ko umuhungu we igihe yemererwa n’amategeko nikigera ashobora kuzafata abana be akabarera cyangwa akazajya amarana na bo igihe ashaka.

Ibi uyu mubyeyi yabigarutseho mu kiganiro yaganiraga na Wasafi TV, ubwo yabazwaga ku bijyanye n’icyo atekereza ku kuba umuhungu we, Diamond Platnumz azahabwa uburenganzira bwo kurera abana be.

Diamond azwiho gukunda cyane abana be uhereye ku bo afitanye na Zari Hassan n’undi afitanye na Tanasha Dona, ndetse akunda kumarana nabo igihe kinini bakagirana ibihe byiza dore ko hari n’ubwo abajyana mu ngendo zitandukanye mu bitaramo agirira hirya no hino ku isi.

Uyu muhanzi ubwo aheruka mu Rwanda mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards, yaje ari kumwe n’abana be batatu, barimo Princess Tiffah na Prince Nillan yabyaranye na Zari Hassan ndetse na Naseeb Jr yabyaranye na Tanasha Dona.

Nyina wa Diamond Platinumz, bakunze kwita Mama Dangote yasobanuye ko abana b’umuhungu we ubwo bazaba bafite imyaka ibemerera kuba barerwa na se nta kabuza bashobora kuzaza kuba muri Tanzania.

Yagize ati: “Wemererwa gutwara umwana iyo amaze kugira imyaka irindwi; iyo bari mu biruhuko, baza hano. Niyo twaba tubashaka n’ejo, bazaza. Ariko nibageza ku myaka irindwi, bazagaruka muri Tanzaniya; ni ho mu rugo kwa se.”

Maman Dangote yavuze ko nanone hari ibyo ababyeyi b’abana bagomba kubanza kwemeranyaho birimo ibijyanye n’aho baziga.

Ati: “Papa na mama wabo bagomba kumvikana niba abana baguma hano kuko bashobora no kuba bakwifuza ko bajya kwiga mu Burayi cyangwa muri Amerika.”

Mama Dangote yanakuyeho urujijo ku kuba umwana muto wa Diamond yabyaranye na Tanasha Dona, Naseeb Jr yaramaze iminsi aba muri Tanzania, ari uko byatewe no kuba mama we yari ahafite akazi ariko kamaze kurangira basubira muri Kenya.

Ati: “Byari iby’igihe gito kubera impamvu zishingiye ku kazi. Inshingano z’akazi yari afite zimaze kurangira, Naseeb Jr yasubiye muri Kenya. Nyina yaje kubera akazi, karangiye, baragenda.”

Ku bijyanye no kuba uyu mwana yarateshejwe ishuri yigagamo muri Kenya, Mama Dangote yavuze ko ntacyamuhungabanyije kuko yiga ku kigo mpuzamahanga gifite ishami muri Tanzania bityo ko byamufashije gukomeza amasomo ye nta nkomyi kugeza ubwo yasubiraga muri Kenya akahakomereza ishuri.

Kugeza ubu Princess Tiffah, umwana w’imfura wa Diamond Platinumz, yabyaye kuri Zari Hassan niwe ufite imyaka igenwa n’amategeko doreko afite imyaka umunani ndetse akaba akunze kumarana igihe kinini ari kumwe na se.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kabs

Mugisha Wilson yanditse ku itariki ya: 18-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka