Niyonzima Oreste agiye kumurika ibitabo birimo indirimbo zirenga 200

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana zikunze gukoreshwa muri Kiliziya Gatolika ziri mu njyana ya ‘Classique’, Niyonzima Oreste, agiye kumurika ibitabo bibiri biriho indirimbo 223 zirimo izo yahanze ku giti cye, ndetse n’izindi yakoreye amanota, ibizwi nka ‘solfège’.

Niyonzima Oreste
Niyonzima Oreste

Ibi bitabo bizamurikirwa mu gitaramo gitegenyijwe kubera muri Grand Legacy Hotel ku itariki ya 1 Ukwakira 2023. Hazamurikwa Igitabo cy’uyu muhanzi yise ‘Nyakira Ndaje’, kirimo indirimbo ze bwite 100 harimo izisanzwe ndetse n’inshyashya, hanamurikwe n’ikindi yise ‘Nyagasani Wanshengeyemo’, kiriho Zaburi 123 zikoreshwa muri Kiliziya uyu muhanzi yakoreye amanota ziririmbwamo.

Azanamurika kandi Album ye ya mbere yise Ubuzima na Yezu, iriho indirimbo ze zigera kuri 25 harimo izizwi n’inshyashya.

Iki gitaramo kizatangira i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, hanaririmbemo abandi bahanzi nka The Bright Five Singers, Salome & Roberto, Cyuzuzo Gloria ndetse n’abandi.

Uyu muhanzi ukomatanya kwandika indirimbo, kuzicuranga, kuziyobora no kuziririmba, yabwiye Kigali Today ko yari amaze kugira ibihangano byinshi, agahitamo kubibumbira hamwe.

Ati “Hari abantu benshi bambazaga indirimbo zanjye nkasanga mbuze nk’aho nzikura. Ndavuga nti reka nzegeranye abazikeneye babone aho bazikura, nanjye mbashe kwisuzuma menye ngo umuziki wanjye uri gutera imbere gute. Kubikora uri umwe ntibyoroshye, nagize abampa ibitekerezo kuko nazihimbye mu myaka umunani, kuzishyira hamwe mbikora mu myaka itatu”.

Niyonzima yavuze ko ku giti cye asanga umuziki wa Classique mu Rwanda, uri gukorwa biteye imbere kandi udatakaje umwimerere, ahubwo ufungurira amarembo n’abandi batabarizwa mu idini Gatolika, kugira ngo ubutumwa butangwa bugere kure cyane.

Niyonzima Oreste afite impamyabumenyi ya ‘Advanced Diploma (A1)’ mu Gashami k’Ubuforomo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse akaba n’umukozi muri MINISANTE. Ni umuhanzi mu muziki wa Classique watangiye kubikora mu 2015. Afasha amakorali menshi ariko aririmba mu itsinda ryitwa The Bright Five Singers, muri Korali Christus Reignat ndetse no mu rindi ryitwa Choeur International de Kigali, ririmbamo abahanzi b’ingeri zinyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Indirimbo ze turazikunda Kandi zidufasha gusenga Imana

Nzayisenga claudine yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Indirimbo ze turazikunda Kandi zidufasha gusenga Imana

Nzayisenga claudine yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka