Ngombwa Timothée wahimbye ‘Ziravumera’ agiye kurega abamwibye ibihangano

Umusaza Ngombwa Timothée wahimbye indirimbo zirenga 100 zirimo izagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu nka Ziravumera, Ziganjamarembo, n’izindi, yatangarije Kigali Today ko nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye, ubu noneho aje guhagarara ku bihangano bye byitirirwa abandi bahanzi.

Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Ngombwa wahoze ari umuyobozi w’Itorero ry’Intare, yavuze ko yakoze impanuka ikomeye ituma amara igihe kirekire atagaragara mu ruhando rw’abahanzi cyangwa ngo abashe gutunganya ibihangano bye mu buryo bugezweho kugira ngo abibungabunge.

Ngombwa yaragize ati “Babonye ndwaye baraprofita (babyuririraho). Uwitwa Ruhamyamiheto yafashe indirimbo yanjye yitwa Ziganjamarembo ayijyana muri studio ayicuranga nabi birambabaza cyane”.

Imwe mu ndirimbo ze zamamaye cyane ni Ziravumera, yahimbiye muri Uganda mu 1993 urugamba rwo kubohora u Rwanda rurimbanije. Yaje gusubirwamo n’umuhanzi Massamba Intore, ku buryo benshi bari bazi ko ari iye bwite, ariko Ngombwa yatubwiye ko nta kibazo afite kuri Massamba kuko we yaje kubyemera mu ruhame ko ari iya Ngombwa.

Ngombwa ati “We ni inshuti yanjye nta kibazo, kandi arabyemera azi ko ari njye wayihimbye aranabivuga. Nari inshuti ya se cyane nta kibazo mfitanye na Massamba; ubundi mba naramwishyuje, ariko kubera ko ari umwana wanjye nanjye nirereye nta kibazo, ahubwo hari abandi bariho bazikora ngiye kurega. Ni na cyo cyanzanye hano”.

Ngombwa Timothée wahimye 'Ziravumera'
Ngombwa Timothée wahimye ’Ziravumera’

Ngombwa Timothée w’imyaka 78, yavukiye ahitwa mu Ndorwa aho se yatwaraga ku ngoma ya Rudahigwa ahahoze ari muri teritwari ya Byumba. Nyuma baje kwimukira ku Kicukiro ya Kigali, mu 1960 bahungira muri Uganda bamarayo imyaka ine, nyuma banyura iya Tanzania bajya mu Burundi aho baturutse batashye i Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngombwa avuga ko yatangiye ubuhanzi akiri mu mashuri abanza i Byumba, akaba anemeza ko ari we wahimbye indirimbo ya mbere y’ikipe y’umupira w’amaguru ya Byumba ahagana mu 1958; abana biganaga icyo gihe Byumba bayitaga By-Ville (Umujyi wa Byumba).

Kurikira ikiganiro kirambuye hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka