Nataye umwanya hafi no kubura ubuzima – Umuraperi Green P

Umuraperi Elia Rukundo wamenye nka Green P, wamamaye mu itsinda rya Tuff Gang yagaragaje ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari umwanya yataye mu bigare byamujyanye mu nzira mbi zatumye habura gato ngo ahatakarize ubuzima.

Green P uri mu baraperi bagize uruhare mu guteza imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama ubwo yari Umutumirwa mu makuru kuri Radio Rwanda.

Uyu muraperi yavuze ko yafashe umwanzuro wo kujya I Dubai bitewe no kuba hari indi paji y’ubuzima yashakaga kugeraho bitandukanye nubwo yari asanzwe abayemo mu Rwanda yabonaga butazagira icyo bumugezaho.

Ati: “Njyewe nagiye I Dubai hari ibintu nshaka kubaka mu buzima bwanjye.”

Green P niho ahera avuga ko mu byo yicuza mu buzima bwe harimo kuba yaratakaje umwanya akajya mu kigare cyamuyoboye mu nzira mbi hafi yo kubura ubuzima bwe.

Yagize ati “Ikintu cyambabaje mu buzima bwanjye ni ukugira abantu batari beza. Imico yabo irandura kandi na sosiyete igufata nabi. Byatumye nta umwanya hafi no kubura ubuzima.’’

Green P ubwe yihamiriza ko yagiye Dubai ameze nk’uhunze ibikundi byatumaga yisanga mu nzira zitari nziza, yahisemo kubitera umugongo ashaka izindi nzira zatuma yitekerezaho akamenya icyerekezo cy’ubuzima.

Ati: “Buriya hari imyaka ugeramo ukabona ibyo bintu by’ibikundi nta nyungu ibirimo ugahitamo kugenda inzira zawe.”

Uyu muraperi yavuze ko amaze imyaka ibiri n’amezi umunani I Dubai ndetse yamaze kumenyera ubuzima bwaho ku buryo azajya asubirayo rimwe na rimwe.

Green P yakomoje no ku njyana ya Hip Hop avuga ko iyo yitegereje itagifite imbaraga nk’izo yahoranye ariko ashimangira ko nubwo bimeze bityo hari urubyiruko rufite impano kandi ruri gukora cyane.

Ati “Hari abana batumye ibendera rya Hip Hop ritamanuka. N’abandi baraperi nka Bull Dogg, Pfla na Fireman bakomeje gukora cyane.’’

Green P wamenyekanye cyane mu itsinda rya Tuff Gang, yagarutse no ku bivugwa ko muri uyu mwaka iryo tsinda rizamurika album yaryo ndetse ko yamaze gutunganywa.

Yagize ati “Ubumwe bwa Tuff Gang bushingiye ku buvandimwe. Twabanje gukora indirimbo za album. Nabwira abakunzi bacu ko duhari. Twatangiye gukora indirimbo Jay Polly agihari, muzamwumvamo. Turi gukorana na Davydenko ku buryo album ishobora gusohoka mu mpeshyi.’’

Mbere y’uko asubira I Dubai uyu muraperi yavuze ko yitegura gushyira hanze EP ye ya mbere izaba iriho indirimbo zirindwi yakoranye na bamwe mu baraperi ndetse n’umuvandimwe we The Ben.

Ati “Kuri EP yanjye hariho indirimbo ndi kumwe na The Ben. Izaba iriho indirimbo zirindwi.’’

Green P waje mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize aho yari aje mu bukwe bwa mukuru we The Ben na Pamella, yavuze ko bwamuhuje n’abantu benshi yari yaravuze haba mu muryango no mu muziki.

Ati “Ubukwe bwa The Ben bwampuje n’abantu benshi nari narabuze barimo abo mu muryango n’abo mu muziki.’’

Ubu bukwe bwa The Ben bwabaye ku wa 23 Ukuboza 2023, Green P yavuze ko uretse kumuhuza n’abantu yari yarabuze, bwanatumye agira icyifuzo cy’uko nawe yakora ubukwe anahamya ko afite umukunzi.

Yagize ati: “Narebaga ingengo y’imari ya buriya bukwe, nanjye nkavuga nti uwakoreramo ubwanjye. Mfite umukunzi, ni uwa hano I Kigali. Ntabwo ndapanga igihe cyo gukora ubukwe ariko ibyo ari byo byose bizaba.’’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka