Naason na Dream Boyz bagiye gusohora indirimbo nyuma yuko indi bayibuze.

Umuhanzi Nshimiyimana Naason uzwi cyane ku izina rya Naason aravuga ko yakoranye indirimbo n’itsinda Dream Boyz mu rwego rwo gusimbura indirimbo bigeze gukorana ikabura itararangira.

Nasoni yabwiye umunyamakuru wa Kigalitoday ko amajwi y’iyo ndirimbo yaburanye n’ibindi byinshi byari biri muri mudasobwa yafaswe na virusi maze biba ngombwa ko basiba ibyari birimo byose. Yavuze ko iyo ndirimbo yaburiye muri studio Cool Vibes i Muhanga; hakaba hashize imyaka 2.

Naason yagize ati: “Uko twahuraga twibukaga ko hari indirimbo twari twakoranye bituma twumva twakorana indi yo kuyisimbura.”

Iyi ndirimbo nshyashya hagati ya Naason na Dream Boyz biteganijwe ko izasohoka mbere y’uko Dream Boyz bashyira ku mugaragaro album yabo bise Dufitanye Isano tariki ya 18/11/2011.

Nkuko Naason abivuga iyi ndirimbo ngo izaba iri mu njyana ya afrobeat yakorewe muri studio ya Line Up ikozwe na Naason ubwe. Avuga ko iyi ndirimbo yarangije gukorwa ariko ikazashyirwa hanze imaze gukorerwa amashusho. Amashusho y’iyi ndirimbo azakorwa na Bernard ukorera muri studio yitwa The Zone.

Naason azwi mu ndirimbo Amatsiko, Abisi, Nyigisha n’izindi; Iyi ndirimbo izaba ibaye iya mbere aririmbanye n’itsinda rya muzika.

Naason avuga ko gukorana indirimbo n’undi muririmbyi bifite akamaro kanini kuko byagura ubucuti hagati y’abakoranye indirimbo kandi bikanatuma abafana b’umwe mu baririmbanye bagira amatsiko yo kumenya indirimbo z’undi.

Dream Boyz bamaze gukorana indirimbo n’uririmbyi uba aririmba wenyine nkuko bigaragaragara mu rugero rw’indirimbo Bella baririmbanye na Kitoko; Mumutashye baririmbanye na Jay Polly ndetse na Sitakuacha baririmbanye na Ally Soudy.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ndirimbo ndumva izaba ari nziza

haleluya joseph yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka