Muyango yamuritse Alubumu ya kane

Umuhanzi Jean Marie Muyango, umenyerewe cyane mu njyana gakondo yamuritse umuzingo (Album) we wa kane ari kumwe n’abahanzi b’ikiragano gishya.

Muyango na Miss Shanel baririmbanye indirimbo 'Mwiza Wanjye' iri kuri alubumu nshya
Muyango na Miss Shanel baririmbanye indirimbo ’Mwiza Wanjye’ iri kuri alubumu nshya

Ni mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) ku mugoroba wa tariki 24 Ukuboza 2023, cyitabiriwe n’abatari benshi, ariko banyuzwe n’indirimbo bagejejweho n’uyu muhanzi w’ibigwi muri gakondo, ndetse n’abaje kumutera ingabo mu bitugu.

Cyatangiye ahagana saa mbili z’umugoroba, aho ku rubyiniro haserutse umuhungu wa Muyango, Inkindi Muyango uzwi nka Inki (Izina ry’ubuhanzi), waririmbye indirimbo ze zitandukanye harimo iyitwa Million yafatanyije n’umuhanzi Ruti, ari na yo yashimishije abitabiriye igitaramo.

Avuye ku rubyiniro hakurikiyeho itorero Inganzo Ngali, rimenyerewe cyane muri gakondo, ari nacyo gitaramo cya mbere bari bitabiriye nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wabo, Alain Nzeyimana witabye Imana mu tariki 31 Ukwakira 2023.

Jean Marie Muyango yakurikiyeho ku rubyiniro aseruka ari kumwe na Pemara hamwe n’impanga ye Ange, ndetse n’ababyinnyi b’Inganzo Ngali.

Muyango yasubiranyemo n'itorero Imitari indirimbo baririmbanye zirimo Sabizeze
Muyango yasubiranyemo n’itorero Imitari indirimbo baririmbanye zirimo Sabizeze

Muyango byumvikanaga ko yasaraye yaririmbye indirimbo ze ziri ku muzingo mushya, zirimo iyitwa ‘Ibirumbo’ ifitanye isano n’amateka ye, yasangije abitabiriye igitaramo, mbere yo kuyiririmba.

Yavuze ko bari mu buhungiro bajyaga bajya kwiga kuririmba ndetse no kubyina injyana gakondo, bamwe bakabibabuza, ariko banga kuva kwizima, ari naho kwitwa ibirumbo byavuye, ibintu avuga ko byababaje uwabigishaga, ariko ntiyacika intege kubera ko yari azi neza impamvu ibyo akora. Ikibabaje ngo ni uko mu bo bitanwaga ibirumbo basigaye ari batatu, we n’bandi babiri.

Muyango ntiyamaze umwanya munini ku rubyiniro, kuko hakurikiyeho Miss Shanel (Shanel Nirere), wari umaze igihe kitari gito atagaragara mu bitaramo, waririmbye indirimbo eshatu zirimo Ndarota yishimiwe n’abatari bacye mu bari bitabiriye igitaramo, maze barahaguruka bacinya akadiho mu rwego rwo kumwereka ko bamwishimiye.

Muyango n’itorero Imitari bakoranye imizingo yose uko ari itatu yabanjirije Imbanzamumyambi, baje ku rubyiniro nyuma ya Miss Shanel, baririmba indirimbo ‘Musaniwabo’ yashimishije abitabiriye igitaramo, kuko nta wasigaye yicaye bose bahagurutse bakabyina.

Misis Shanel utaherukaga gutaramira Abanyarwanda yishimiwe n'abatari bacye
Misis Shanel utaherukaga gutaramira Abanyarwanda yishimiwe n’abatari bacye

Baririmbye izindi zirimo ‘Sabizeze’ ubundi abitabiriye bari biganjemo ababyeyi, baratarama karahava.

Igitaramo cyasojwe n’indirimbo ‘Karame Uwangabiye’, yasubiwemo n’abahanzi icyenda barimo Jules Sentore, Juno Kizigenza, Mani Martin, Miss Shanel, Intore Masamba, Yvan Muzik, Yvan Ngenzi, Bukuri na Isonga Family, gusa ubwo yasubirwagamo mu gitaramo abashoboye kuboneka ni Mani Martin, Jules Sentore, Juno Kizigenza hamwe na Miss Shanel.

Iyi ndirimbo Muyango yaririmbiye Perezida Paul Kagame, yashimishije abatari bacye kuko bahagurutse bakifatanya n’abari ku rubyiniro kuyiririmba, ndetse no gucinya akadiho.

Nyuma yo gusubirwamo kw’indirimbo Karame Uwangabiye, Muyango yagize ati “Nashakaga kubabwira ngo nimureba aba bantu inyuma yanjye, nababwiye nti igitaramo nticyari icyanjye, ni icy’aba. Nashakaga kubereka aba bantu, ntabwo mwari mubazi, ndetse nanjye sinari mbazi, ariko nabahigiragaho nkavuga nti ibyo ari byo byose barahari, none baberetse ko bahari, sinzi ukuntu nababwira nishimye.”

Banyuzwe n'imibyinire y'abo mu Nganzo Ngali
Banyuzwe n’imibyinire y’abo mu Nganzo Ngali

Yakomeje agira ati “Numvise babahaye n’ikindi gitaramo, kandi tuzagikora, kuko muri abantu beza mugomba kubona ikindi gitaramo cya kabiri, ufite tike ayibike azaze yinjire. Iki ni igitaramo cyanyu, n’aba bantu bazagaruka n’abandi batashoboye kuza babafashije, bose bazaboneka kuri icyo gitaramo, jye nta kindi nabona mvuga ariko mbahaye Igihugu.”

Umuzingo wa Munyango, Imbanzamumyambi ni uwa kane, ukaba uje nyuma y’indi itatu yahuriyemo n’itorero Imitari, ukaba ugizwe n’indirimbo 12, zirimo Karame Uwangabiye yaririmbiye Perezida Kagame, Umwiza w’u Rwanda yaririmbiye Madamu Jeannette Kagame, Ibirumbo, Nyirabashana, Mwiza wanjye, Iyizire Ibuhoro, Indahiro, Sibira, Izihirwe, Batamuriza, Cyo ni mumurebe hamwe na Teka Ikobe.

Iki gitaramo cyanitabiriwe na Maria Yohana, wisanze ku rubyiniro agasusurutsa abacyitabiriye mu ndirimbo ye ikundwa na benshi yitwa ‘Intsinzi’, ari na yo yasoje igitaramo.

Indirimbo Karame Uwangabiye yasubiwemo n'abahanzi barimo Jules Sentore, Miss Shanel, Mani Martin, Juno Kizigenza
Indirimbo Karame Uwangabiye yasubiwemo n’abahanzi barimo Jules Sentore, Miss Shanel, Mani Martin, Juno Kizigenza
Ni cyo gitaramo cya mbere Itorero Inganzo Ngali ryari ryitabiriye nyuma y'urupfu rw'uwari umuyobozi wabo
Ni cyo gitaramo cya mbere Itorero Inganzo Ngali ryari ryitabiriye nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka