Muri ibi bihe bitoroshye twibuke kuvugisha inshuti zacu n’ubwo tutabonana - Israel Mbonyi

Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 gihuriranye na gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni ibihe bitoroshye kuko abantu batarimo kubonana ngo babane hafi.

Umuhanzi Israel Mbonyi n’abo bakorana umurimo w’Imana muri 12 Stones basuye imiryango 10 y’abatishoboye batuye mu bice bitandukanye bya Kigali harimo Kagugu, Gikondo, Kanombe na Gisozi, babaha ibyo kurya birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo n’ibikoresho by’isuku.

Abarya ari uko basohotse bakajya gukora muri iki gihe batabasha gukora kubera gahunda yo kuguma mu rugo, bagorwa no kugaburira imiryango yabo. Leta ifasha benshi ariko ntibibuza ababishoboye kuba bakwifatanya na yo bagafasha abandi.

Israel Mbonyicyambu (Mbonyi) wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana yagize ati “Muri iki gihe turi kuguma mu rugo ni ngombwa ko twubahiriza amabwiriza atangwa na Leta yo gukuma mu rugo kandi tukizera, ibi bihe tuzabivamo amahoro.”

Abinyujije kuri Instagram ye, Mbonyi yasabye ko abantu bamenya abaturanyi, inshuti n’abavandimwe bakababaza amakuru yabo ndetse n’uko bameze. Yarangije asaba bagenzi be barimo abasengera muri Gisubizo Ministries, Alarm Ministries, Patient Bizimana, Prosper Nkomezi na Iyamuremye Serge kwifatanya na we mu gikorwa cyo gufasha.

Mu bihe byo kwibuka, Mbonyi yavuze ko ari igihe cyiza cyo kugira ngo abantu bite ku bandi, bakamenya amakuru yabo. Ati “N’ubwo tutabonana ngo tubane hafi ni ngombwa ko twibuka kuganiriza abavandimwe, inshuti n’abaturanyi kugira ngo tumenye amakuru yabo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka