Mukabaranga yahimbye indirimbo, Bikindi amwita icyitso

Mukabaranga Gerturde w’imyaka 59 wamenyekanye ahagana mu 1991 akiri mu mwuga w’ubuhanzi, ni we wahimbye indirimbo yitwa Urabeho uwo nkunda n’iyitwa ‘Igitaramo’ aho agira ati ‘Iki gitaramo cy’abakuru n’abato, twateraniye aha ngo twishimane...’, ariko iyi by’umwihariko yari igiye kumukoraho habura gato.

Mukabaranga Gerturde ahagana mu 1992
Mukabaranga Gerturde ahagana mu 1992

Mukabaranga avuga ko nyuma yo gusohora iyo ndirimbo mu 1992 yayishyize kuri kasete (cassette) hamwe n’izindi agira ngo azigurishirize mu nzu itunganya indirimbo (studio) yitwaga Music Fabric nawe ubwe yakoreraga, yacuruzaga ibikoresho bya muzika, iby’imodoka, n’amakasete y’abandi bahanzi.

Iyo ndirimbo ‘Igitaramo’, Mukabaranga yayishyizemo amazina y’ababyeyi n’abavandimwe be ababwira ko abishimiye, akavugamo n’abo kwa se wabo bari barahungiye muri Uganda mu 1959 ariko bakajya baza kubasura rimwe na rimwe bikandagira. Icyo gihe mu Rwanda hari ivangura n’ubugizi bwa nabi byakorerwaga Abatutsi muri rusange, byagera ku bari bafite ababo bahunze bikarushaho.

Mu mazina y’abo kwa se wabo yaririmbye, harimo uwitwaga Léoncia aho agira ati “iyo nsingiza intwari manzi z’iwacu, data wambyaye we ndamureba, mama wambyaye nawe ndamureba, Roger…Rosine…Marie…Louise…Chantal…nabo ndabareba, ariko icyatwa mu bakobwa yagiye hehe, Léoncia wacu yagiye hehe…?”

Uko kubaza aho Léoncia yagiye rero, ni byo byari bigiye gukoraho Mukabaranga, kuko indirimbo yasohotse mu 1992 urugamba rwa RPF Inkotanyi rugeze ahakomeye.

Mukabaranga ati “Muri studio aho nakoraga, nasohoye iyo ndirimbo mbifashijwemo na Uwimana Jean nakoreraga. Icyo gihe isohoka, Bikindi Simon nawe yari yaje kugurisha indirimbo ze asanga iyanjye irimo kuvuga, maze abaza Uwimana, nanjye arambaza ariko ntiyari azi ko ari njye wayiririmbye, ati ‘iyo ndirimbo urimo kuvuza, uyu muntu waririmbye ngo Léoncia yagiye hehe ni inde? Uwo Léoncia baririmba ni inde? Ese ubundi yagiye he? Ibyawe ni ukubisubiramo!’…”

Mukabaranga akomeza agira ati “Bikindi amaze kumbaza atyo nahise ngize ubwoba cyane ariko Uwimana aramvuganira amubwira ko ari indirimbo isanzwe, ariko mu by’ukuri narimfite icyo nashakaga kuvuga.”

Guhera mu 1990 kugeza mu 1994, ni bwo abari bafite bene wabo bahungiye muri Uganda batangiye gufatwa nk’ibyitso by’Inkotanyi mu buryo bwihariye, kuko urugamba rwo kubohora igihugu ari ho rwateguriwe.

Bikindi Simon nawe yumvise indirimbo ya Mukabaranga ni ko gutangira kumuhata ibibazo by’iterabwoba nk’uko hari benshi bagiye babizizwa mu buryo butandukanye, barimo n’umugabo wa Mukabaranga wafunzwe mu byitso akaza no kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bikindi Simon na we yari umuhanzi ariko wibandaga ku ndirimbo zibiba urwango n’amacakubiri ashingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside akazinyuza kuri radiyo rutwitsi ya RTLM, nk’umuyoboke ukomeye wa MRND na CDR, amashyaka yateguye akanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo ndetse yaje no kubiryozwa kuko indirimbo ze zatumye ubwicanyi bwitabirwa ku rwego rwo hejuru, hanyuma Jenoside imaze guhagarikwa n’Inkotanyi, ahungira mu Buholandi aho yatawe muri yombi mu 2001 agakatirwa igifungo cy’imyaka 15 n’urukiko rwa TPIR mu 2008.

Yafunguwe mu 2016 apfa mu 2018 aguye muri Bénin azize kanseri ifata ubugabo (prostate) ku myaka 64.

Ikiganiro cyose kuri Mukabaranga Gerturde waririmbye ‘Igitaramo’, ‘Urabeho uwo nkunda’, ‘Amariba ya Nemba’ n’izindi, wacyumva cyose kuri YouTube ya KT Radio:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka