Menya imvano y’indirimbo ‘Karoli Nkunda’ ya Randeresi Landouard

Nyakwigendera Randeresi Landouard waririmbye ‘Karoli Nkunda’, indirimbo benshi bakunze kwita ‘Karoli nshuti yanjye y’amagara’, ni umwe mu bahanzi bo hambere bigiye gucuranga mu kigo cyitaga ku bafite ubumuga cya Gatagara, ahahoze ari muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Nyanza.

Kimwe na bagenzi be bari urungano barimo Twagirayezu Cassien, Gakuba Joseph, Ngarambe François na Sekimonyo Emmanuel, Randeresi na we yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere muzika yo mu bwoko bwa ‘Solo’ ni ukuvuga aho umuhanzi aririmba ari wenyine akanicurangira, nubwo hari igihe yanyuzagamo akaririmbana na bagenzi be, urugero nko mu ndirimbo yitwa ‘Muhoza wanjye’ ya Twagirayezu Cassien.

Mushiki wa Randeresi, Mukayisire Benilde, mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio yahishuye ko indirimbo ‘Karoli Nkunda’ yayihimbiye mukuru we witwaga Ndarasi André wari warahungiye i Burundi mu 1973; ariko na we ntakiriho kuko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

MUKAYISIRE Benilde na musaza we nyakwigendera RANDERESI Landouard
MUKAYISIRE Benilde na musaza we nyakwigendera RANDERESI Landouard

Mukayisire yagize ati “Hari musaza wanjye witwaga Ndarasi André wari warahungiye i Burundi amaze kwirukanwa mu ishuri ry’i Kabgayi nyuma y’ivangura ryakorewe abanyeshuri b’Abatutsi; André na we yirukanwamo mu 1973 ajya i Burundi asangayo ababyeyi ba mama n’abavandimwe ba mama bari barahungiyeyo mu 1959.”

Mukayisire akomeza agira ati “Nkaba rero nkeka ko iriya ndirimbo ari we yari yayihimbiye nk’umuvandimwe we akoresheje irindi zina, kuko icyo gihe ndibuka ko hari undi muvandimwe wabimubajije ntiyabihakana cyangwa ngo abyemere ahubwo akisekera gusa. Nyuma nibwo Ndarasi yaje kugaruka mu Rwanda arangije kwiga i Burundi.”

Randeresi yari afite umwihariko w’indirimbo zituje kandi zifite ubutumwa bwimbitse. Muri zo twavuga nka: Karoli nkunda, Indahiro y’ubumwe, Urukundo rudacogora, Amafaranga, Ngukunde nte, Umutarutwa n’izindi.

Randeresi Landouard yavukiye ahantu bitaga i Joma mu Bunyambiriri mu 1957, ahahoze ari muri Gikongoro ubu ni mu Karere ka Nyamagabe. Yavutse ari uwa kane mu bana 10, ariko we n’ababyeyi bombi n’abavandimwe barindwi barimo Ndarasi yahimbiye ‘Karoli nkunda’, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyakwigendera Ndarasi André, mukuru wa Randeresi Landouard
Nyakwigendera Ndarasi André, mukuru wa Randeresi Landouard

Mu bana 10 harokotse abakobwa babiri gusa barimo Mukayisire Benilde watuganiriye birambuye kuri nyakwigendera, aboneraho no kuvuga icyo atekereza ku basubiramo indirimbo z’abahanzi batakiriho.

Mukayisire yagize ati “Njye sinjya numva abasubiramo indirimbo z’abahanzi batakiriho icyo baba bagamije kandi akenshi baba batazi n’icyo ba nyirazo bashingiyeho bazihimba. Ku bwanjye numva batagomba kuzisubiramo kuko nta kindi bimara usibye kwimenyekanisha ubwabo ariko ba nyiringanzo bakibagirana kuko nta burenganzira baba barabisabiye ngo banabibuke.”

Kurikira ikiganiro cyose hano:

Umva hano indirimbo ‘Karoli Nkunda’ ya Randeresi Landouard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka