M1 yahishuye ko ari mu rukundo n’umunyamidelikazi uba mu Bufaransa

Umuhanzi Nzamwita Olivier Joseph, uzwi mu muziki w’u Rwanda nka M1, yahishuye ko ari mu rukundo n’umunyarwandakazi w’umunyamideli wibera mu Bufaransa, Angel Divas Amber Rose.

Umuhanzi M1 ari mu rukundo na Angel Divas
Umuhanzi M1 ari mu rukundo na Angel Divas

M1 umaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise ‘Free’, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, nibwo yatangaje ko asigaye akundana n’uyu munyarwandakazi wibera mu Bufaransa, ndetse akaba amaze iminsi mu Rwanda.

M1 mu kiganiro Dunda Show yagarutse ku bikorwa bye bya muzika no kumenyekanisha iyo ndirimbo ndetse ashimangira ko agiye kongera kugaragara nk’uko byahoze, kuko yasanze kumara igihe atagaragara mu rubuga rw’imyidagaduro asanga hari byinshi bimucika.

M1 ubwo yabazwaga ku ndirimbo yashyize hanze akayita ‘Free’, yasobanuye ko yayikoze agamije kubwira abantu kubaho bumva ko ntagikwiye kubabangamira bakabaho ubuzima bwo kutiyima.

Ati “Iyi ndirimbo nayikoze biturutse ku bintu byanjemo nk’umuhanzi, numva ko abantu dukwiye kubaho ntakitubangamira mu buzima, mbese icyo wumva ushaka gukora ukagikora utishisha cyangwa ngo wiyime.”

Uyu muhanzi wibanda ku muziki w’injyana ya Dancehall, amaze imyaka igera ku 10 mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda aho yakoze zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa hano mu Rwanda no mu Karere.

Angel Divas Amber Rose usanzwe ukora ibijyanye no kumurika imideri, akabifatanya no gutegura ibitaramo by’abahanzi, yari umwe mu bari baherekeje M1 ubwo yari muri studio za KT Radio.

M1 ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba yaba ari gufashwa n’uyu mukobwa, yahise avuga ko atariko bimeze ahubwo yamuherekeje nk’umukunzi we.

Yagize ati “Yaje nk’umukunzi wange ndetse akaba anashyigikigiye ibyo nkora.”

Yanavuze ko yifuza gukuraho urujijo ku bantu bavuga ko urukundo rwabo rushingiye ku nyungu, mu rwego rwo kugira ngo amufashe muri gahunda ze za gihanzi.

Agira ati “Ababivuga babishingira ku kuba babona twese tuba mu ruganda rw’imyidagaduro. Si ko bimeze turakundana bya nyabyo.”

Bamaze umwaka n'igice bakundana
Bamaze umwaka n’igice bakundana

Uyu mukobwa umaze iminsi mu Rwanda, yavuze ko nk’umuntu usanzwe utegura ibitaramo afite gahunda yo kumenyekanisha umuziki Nyarwanda, binyuze mu bahanzi bafashwa gukorera ibitaramo ku mugabane w’i Burayi, bigamije gutuma batinyuka bakanamenya ahandi uko bigenda.

Abahanzi bamaze kwitabira ibitaramo bitegurwa na Angel Divas, mu Bufaransa by’umwihariko mu mujyi wa Lyon barimo Bruce Melodie, Davis D, Bwiza, Christopher, Big Fizzo wo mu gihugu cy’u Burundi n’abandi.

Ku bijyanye no kuba M1, yakungukira muri uru rukundo na we akaba yamufasha kujya gukorera ibitaramo ku mugabane w’i Burayi, yavuze ko kubera ibindi bikorwa uyu mukobwa arimo batarabiganiraho ariko kandi ko nk’umuntu bakundana igihe kizagera nabyo bakabitegura.

Yashimangiye ko bombi icyo bifuza ari uko urukundo rwabo rwaramba, ntibibe bimwe by’ibyamamare ndetse bakereka imiryango yabo n’Abanyarwanda muri rusange, ibirori bihamya urukundo rwabo.

M1 na Angel Divas bamaze umwaka n’igice bakundana

Uyu mukobwa yavuze ko bimwe mu bikorwa byamuzanye mu Rwanda, uretse kuruhuka, agasura Igihugu cye yari amaze igihe atageramo, harimo no kuganira n’abahanzi batandukanye mu rwego rwo kugira ibyo bumvikana akabasha kubafasha kuzajya kumenyekanisha umuziki wabo no gukora ibitaramo mu Bufaransa.

Hatagize igihinduka mu bahanzi yavuze yiteguye guhita aganira nabo, harimo Mico The Best, kugira ngo muri uku kwezi kwa Kanama azajye gutaramira i Lyon mu Bufaransa.

M1 yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Free’ aherutse gushyira hanze, ‘Brenda’ yakoranye na Bruce Melody, ‘Telefone’, ‘Ibihu’, ‘Kigali yananiye’, ‘Bombastic’ yafatanije na Sintex, ‘Juliana’ yakoranye na Umutare Gaby ndetse mu minsi ya vuba arashyira hanze indirimbo yakoranye na Dr Jose Chameleone.

Reba indirimbo ya M1

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka