Lady Gaga ku isonga ry’abaririmbyikazi binjije amafaranga menshi muri 2011 muri USA

Umuririmbyikazi uririmba mu njyana ya pop witwa Lady Gaga ni we winjije amafaranga menshi kurusha abandi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no ku isi muri rusange.

Ikinyamakuru cyandika ku mitungo y’ibyamamare, Forbes, cyanditse ko Lady Gaga yinjije amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 54 muri uyu mwaka wa 2011. Amafaranga yose yinjije akaba akubye kabiri umukurikiye mu kwinjiza amafaranga menshi.

Aya mafaranga Lady Gaga yayakuye mu kugurisha album yise “Born This Way”, gukora ibitaramo ahantu hatandukanye ku isi ndetse no kwamamaza. Beyonce yaje ku mwanya wa kane naho Rihanna aza ku mwanya wa gatanu. Alicia Keys na Britney Spears bahuriye ku mwanya wa cumi.

Dore urutonde rw’abaririmbyikazi icumi uko bakurikirana haherewe ku winjije amafaranga menshi kurusha abandi. Ikigereranyo cy’amafaranga y’u Rwanda cyakozwe hakurikijwe ivunja rya banki nkuru y’u Rwanda ku idolari rimwe ry’Amerika ringana n’amanyarwanda 600.

1. Lady GaGa ($90 millions) ni nk’amanyarwanda miliyari 54

2. Taylor Swift ($45 millions) ni nk’amanyarwanda miliyari 27

3. Katy Perry ($44 millions) ni nk’amanyarwanda miliyari 26 na miliyoni 400

4. Beyonce Knowles ($35 millions) ni nk’amanyarwanda miliyari 21

5. Rihanna ($29 millions) ni nk’amanyarwanda miliyari 17 na miliyoni 400

6. Pink ($22 millions) ni nk’amanyarwanda 13 na miliyoni 200

7. Carrie Underwood ($20 millions) ni nk’amanyarwanda miliyari 12

8. Celine Dion ($19 millions) ni nk’amanyarwanda miliyari 11 na miliyoni 400

9. Adele ($18 millions) ni nk’amanyarwanda milliyari 10 na miliyoni 800

10. Alicia Keys and Britney Spears ($10 millions chacune) ni nk’amanyarwanda miliyari esheshatu.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka