Ku nshuro ya mbere ibihembo bya ‘Trace Awards’ bigiye gutangirwa mu Rwanda

Ibirori bijyanye n’ibihembo bya Trace Awards & Festival bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bizahuriramo ibyamamare bitandukanye ku Isi yose.

Imyiteguro ya Trace Awards & Festival irarimbanyije
Imyiteguro ya Trace Awards & Festival irarimbanyije

Ibi birori bizaba mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, ndetse hakazanaba iserukiramuco ariko atari umuziki gusa, kuko hazaba harimo kwerekana imideri n’ibindi, hanatangwa n’ibyo bihembo.

Byatangarijwe mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2025, cyitabiriwe n’abanyamakuru, abahanzi barimo Abanyarwanda barimo guhatana muri Trace Awards, nka Bwiza ndetse na Ariel Wayz.

Ibi bihembo birimo abahanzi baturuka mu bihugu birenga 30, Abanyarwanda bahawe umwihariko bashyirirwaho icyiciro cyabo.

Mu bahanzi b’Abanyarwanda bahatanye harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy, bikavugwa ko habayeho kubatoranya hagendewe ku buryo indirimbo zabo zakinwe cyane, cyangwa se zasabwe cyane ku murongo (Channel) wa Trace Music.

Bwiza na Ariel Wayz bari mu bahatanye
Bwiza na Ariel Wayz bari mu bahatanye

Valerie Alexia ushinzwe itumanaho mu itsinda rya Trace Awards, yavuze ko hari ibintu byinshi byagendeweho hemezwa ko ibi bihembo bizabera mu Rwanda, kuko mbere na mbere u Rwanda ni umutima wa Afurika, ndetse iterambere ryarwo ririmo kugaragara kandi ku muvuduko uri hejuru mu ngeri zose.

Avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bishyigikira ndetse bikanateza imbere urubyiruko, nka bamwe mu mbaraga z’Igihugu.

Yongeraho ko u Rwanda kuri ubu rufite inzu zikomeye z’ibikirwa by’imyidagaduro, nka BK Arena ishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bihembo bigamije kugaragariza abahanzi ba Afurika, ko nabo bashoboye guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Muri ibi bihembo hazaba hahatanyemo abahanzi barenga 150, gusa ariko harateganywa abahanzi basaga 50 bakomeye muri Afurika, kuba aribo bazabyitabira, kandi buri wese azanaririmba.

Danny ukuri Trace Africa muri EAC
Danny ukuri Trace Africa muri EAC

Reba ibindi muri izi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka