Korali Ambassadors of Christ igiye gutaramira abakunzi bayo ku buntu

Korali Ambassadors of Christ ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, igeze kure imyiteguro y’igitaramo yise ‘Umubyeyi Remera Fundraising Concert’, abazacyitabira bazinjira ku buntu.

Ni igitaramo giteganyijwe kubera ahazwi nka Camp Kigali ku itariki ya 17 Nzeri 2023 guhera i saa munani z’amanywa, kwinjira bikazaba ari ubuntu, kizaba kigamije gukusanya inkunga yo kubaka urusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Remera mu Mujyi wa Kigali, aho iyi korali isanzwe ibarizwa.

Muri iki gitaramo, Korali Ambassadors of Christ izataramira abazitabira, ariko hanakusanywa inkunga (fundraising) yo kubaka uru rusengero. Gusa hanateguwe mbere uburyo bwo gutanga inkunga hifashishijwe ikoranabuhanga, nk’uko bigaragara ku butumwa bwamamaza iki gikorwa.

Korali Ambassadors of Christ, yatangiye gukora nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba ikorera mu Rwanda ndetse ikajya mu butumwa hanze y’Igihugu. Iyi korali ivuga ko yashinzwe mu gihe Abanyarwanda benshi bari bakeneye ihumure n’ikizere nyuma ya Jenoside, bituma iyo iba intego yabo y’ibanze mu butumwa batanga.

Kugeza ubu ni yo korali ya mbere ikomeye mu itorero ibarizwamo, ndetse ikaba n’imwe mu zikomeye ku rwego rw’Igihugu no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka