Kizz Daniel yateguje abakunzi be Album nshya yise ‘Maverick’

Umuhanzi w’umunya-Nigeria Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamamaye nka Kizz Daniel, umaze iminsi ukunzwe mu ndirimbo ebyiri, ‘Buga’ na ‘Cough’, yateguje abafana be ibyishimo bikubiye muri album agiye gushyira hanze yise “Maverick”.

Umuhanzi Kizz Daniel
Umuhanzi Kizz Daniel

Uyu muhanzi uzwi cyane ku izina rya Vado The Great ndetse akaba amaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, mu njyana ya Afrobeat, yateguje abakunzi be ko iyi album igiye kugaragaza uwo ari we koko.

Muri iyi album, Kizz Daniel yavuze ko yiteguye kugaragaza igice cy’amarangamutima ye yari amaze igihe ahishe.

Ati “Ikintu cyakomeje kuza mu bitekerezo byanjye ubwo twakoraga iyi album cyari cyiza cyane, ndashaka gukora ibyo nzi gukora, ndashaka gukora umuziki uko nifuza kuwukora. Kuri iyi album Maverick, igaragaza uwo ndi we, ndashaka kugaragaza igice cyanjye mu bihe byahishe.”

Kizz Daniel yavuze ko Maverick izagaragaza urukundo, gutera imbere, amarangamutima, kwigira ndetse no kureba kure, ahamagarira abumva kwifatanya na Kizz Daniel mu rugendo rw’umuziki rwihariye kandi rukuze.

Kizz Daniel abisobanura agira ati “Vuba aha, nagerageje guhindura isura ya Vado kugira ngo nshimishe abafana, ariko kuri iyi nshuro, nahisemo kubikora mu buryo butandukanye cyane.”

Vado the Great wanashinze inzu y’umuziki ifasha abahanzi yise Fly Boy Inc. Umwaka wa 2022 ufatwa nk’udasanzwe ku muziki we, kuko ari bwo yongeye kwigaragaza cyane mu muziki nyuma y’igihe kinini.

Mu 2018, nibwo uyu muhanzi yahinduye izina ava kuri Kiss Daniel yitwa Kizz Daniel.

Mu 2016 nibwo Kizz Daniel yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Era’, mu 2018 ashyira ahagaragara iyo yise ‘No Bad Songz’ naho muri Kamena 2020 asohora iyitwa ‘King Love’, ziriho indirimbo zamwaguriye igikundiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka