Kenny Sol yasanze Bruce Melodie muri 1:55 AM

Rusanganwa Norbert, uzwi nka Kenny Sol, akaba umwe mu bahanzi bahagaze neza bamaze no kugwiza igikundiro mu Rwanda no mu Karere, yamaze kwinjira mu mikoranire na label y’umuziki ya 1:55 AM, iyobowe na Karomba Gael, uzwi ku izina rya Coach Gael.

Kenny Sol yinjiye mu nzu ifasha abahanzi ya Coach Gael
Kenny Sol yinjiye mu nzu ifasha abahanzi ya Coach Gael

Imikoranire ya Kenny Sol na 1:55 AM ije kongerera imbaraga uyu muhanzi, wari umaze iminsi yikorana ku giti cye nyuma y’uko mu 2021 yasoje amasezerano mu Bitangaza Music ya Bruce Melodie, aho batangiye gukorana mu 2019.

Kenny Sol wize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, urugendo rwe nk’umuhanzi rwatangiriye mu itsinda rya Yemba Voice, ryabarizwagamo bagenzi be barimo Bill Ruzima na Mozzy Yemba, gusa ryaje gutandukana buri wese anyura inzira ze.

Kenny Sol yaje gukomeza umuziki ku giti cye, kugeza ubwo yasinyaga amasezerano y’imikoranire y’imyaka ibiri mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie, ndetse yinjirana na Juno Kizigenza.

Uyu muhanzi uri mu bihe byiza, agiye gukorana na 1:55 AM, nyuma y’ukwezi asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Alliance Yvette Kunda.

Abantu ba hafi ya Kenny Sol baganiriye na Kt Radio, harimo n’abigeze kumufasha akimara kuva mu Bitangaza, bavuze ko amakuru y’uko yamaze kwinjira muri 1:55 AM ari ukuri, ndetse vuba amakuru akaza gutangazwa ku mugaragaro.

Umwe muri bo yagize ati “Ni ko kuri, Kenny yamaze gusubirana na Bruce Melodie amusanze muri 1:55 AM, ahubwo vuba mushobora kubitangarizwa ku mugaragaro.”

Kenny Sol wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Haso’, ‘Say my name’, ‘Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘One more time’ ari kumwe na Harmonize, igihe azatangarizwa nk’umuhanzi mushya wa 1:55 AM ntikiratangazwa.

Rusanganwa Norbert, yinjiye muri 1:55 AM asanzemo kandi Producer Element, Eleéeh wakoranye na we mu bihangano byinshi byamwubakiye izina, ndetse vuba aha akaba ari kumukorera indirimbo azahuriramo na Nel Ngabo.

Kuva Kenny Sol yatangira gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye, yagiye yegukana ibihembo bitandukanye, birimo Video nziza y’umwaka muri Isango na Muzika Awards 2022, yegukanye kandi igihembo cy’umuhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ufite indirimbo zikunzwe cyane mu gihugu cya Ethiopia ‘East African Super Star’ mu bihembo bya Oda Awards.

Uyu musore kandi umwaka ushize yakoze ibitaramo bitandatu, byazengurutse igihugu cya Canada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka