Kanye West yasabye imbabazi ku magambo yavuze ku Bayahudi

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye West cyangwa se Ye yasabye imbabazi ku mugaragaro umuryango w’Abayahudi ndetse avuga ko yicuza amagambo yabavuzeho umwaka ushize.

Kanye West
Kanye West

Muri iki cyumweru nibwo uyu muraperi yifashishije inyandiko iri mu giheburayo, akoresheje Google Translation nk’uko ibinyamakuru birimo CBS na CNN byabitangaje maze asaba imbabazi mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye ikurikirwa n’abarenga miliyoni 18.

Kanye West witegura kumurika Album, mu kwakira 2022 nibwo yatangaje amagambo yibasira Abayahudi ndetse ashimagiza Hitler, nyuma y’uko gutangaza ko Abayahudi ari bo nyirabayazana w’ubukene bwa benshi kubera ko ngo ari bo biganje mu bigo bikomeye bikora umuziki na siporo muri Amerika.

Ayo magambo akimara kuyavuga ibigo bikomeye byari bifitanye na we amasezerano afite agaciro ka Miliyari $1.5 byahise biyahagarika, ibintu bivugwa ko byamuteye igihombo gikomeye cyane.

Kanye West ubwo yari mu kiganiro na Alex Jones, mu Kwakira 2022, yavuze ko ashyigikiye ibyo Hitler yakoze ndetse ko anamukunda cyane. Yavuze ko abantu bakwiye no guhagarika gukomeza gutuka Abanazi kuko bakoze ibintu byiza.

Uyu muraperi wahinduye izina akitwa Ye, yasabye imbabazi ku magambo yakije umuriro umwaka ushize ubwo yashimaga ku mugaragaro Hitler akanatanga ibitekerezo byinshi birwanya Abayahudi.

Yifashishije Google Translation, yagize ati: "Ntabwo nari mfite umugambi wo kuvuga amagambo ababaza cyangwa gutesha agaciro, kandi ndicuza cyane agahinda naba narateje kuri buri wese.”

Yakomeje avuga ko kuva ubu yatangiye urugendo rwo kwigira ku bintu yanyuzemo nyuma y’ayo magambo ndetse ko imbabazi asaba ari ingenzi kuri we.

Ati: "Imbabazi zanyu ni ingenzi kuri njye, kandi niyemeje kwikosora no kurushaho kwimakaza ubumwe. ”

Umuryango uharanira inyungu z’Abayahudi ukorera muri Amerika, Anti-Defamation, wavuze ko gusaba imbabazi kwa Kanye West cyangwa se Ye ari “intambwe yambere” iganisha ku bwiyunge.

Ati: “Nyuma yo kuvuga amagambo yangije ibintu bitagira ingano ukoresheje imbaraga ufite ndetse n’urubuga rugari byanduje imyumvire y’abatari bake ukoresheje amagambo akabije yibasira abayahudi n’inzangano, gusaba imbabazi mu giheburayo bishobora kuba intambwe ya mbere mu rugendo rurerure rugana ku guhindura umuryango w’Abayahudi ndetse n’abo wakomerekeje bose."

Uyu muryango wakomeje uvuga ko ibikorwa ari byo biruta amagambo, ariko ibyo yakoze ari intambwe ya mbere kandi ko kwisubiraho na byo ari ibintu byemewe.

Kuva mu mwaka ushize, Ye, w’imyaka 46, yanenzwe bikomeye kubera amagambo menshi yagiye avuga ku Bayahudi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka