Juru yinjiranye mu muziki impano, ikimero n’imibyinire idasanzwe

Umuhanzi Juru Ornella uri kwinjira mu buhanzi ngo asanga bamwe mu bakobwa b’abahanzi bashyira imbere ubwiza n’ikimero bakibagirwa kugaragaza impano ibarimo, bikaba ari na yo ntandaro y’uko iyo bagenda basaza n’ubuhanzi bukendera.

Juru Ornella ngo aje gukosora abitwaza ikimero gusa
Juru Ornella ngo aje gukosora abitwaza ikimero gusa

Umukobwa ukiri muto avuga ko ikimero, impano n’imibyinire bikwiye kuba byuzuzanya kugira ngo ubuhanzi bube bwuzuye kandi buzakomere ubudasaza.

Yagize ati “Bamwe usanga ubuhanzi bwabo bushingiye ku bwiza kandi wenda baririmba, ni byiza ko uba ufite impano kandi ukanamenya kubyina, iyo kimwe kibuze inganzo irasaza”.

Juru Ornella yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ku myaka ye 20 yitwa ‘Ni wowe’ akaba yemeza ko ari intangiriro nziza aho yaririmbaga umuhungu amubwira ko ari we yahisemo kandi ko bazarambana.

Juru yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa 'Ni wowe'
Juru yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ’Ni wowe’

Yagize ati “Ibyo ndirimba ni ibintu bibaho sijye byabayeho cyangwa uri kwivuga gusa biba byiza ko niba uri umukobwa cyangwa se uri umuhungu udatinya kuririmbira no kuvuga amagambo y’urukundo ubwira uwo wihebeye”.

Iyo ndirimbo yakorewe kwa Panda Music ngo ni imbarutso kuri uyu mukobwa usanzwe azwiho kubyina cyane akaba ari byo aheraho avuga ko aje kwerekana impano, ikimero (ubwiza bw’umukobwa) n’imibyinire idasanzwe, dore ko umuziki yawutangiye akiri umwana muto cyane.

Reba amashusho (Video) y’indirimbo Ni Wowe ya Juru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ewan..kbx 👌🏽..this is Incredible arkô wamugani ningbwa ko niba umunt ashk ubuhanz mu kuririmba bigomne bijyane no gucuranga nibind..bihangije cz kuririmba ubwabyo ntibihangije pee ‼️

Meekserge yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Courage Juru ni cwa nukuri be whise gusa!

Sandy yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

Aka kana ni uko bazahita bakangiza bakagasambanya naho ubundi gafite indirimbo nziza pe!

TITI yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

ok azi no gucuranga se, production ya audio and video ????????
kuko umunyamuziki nemera nuba arimo neza azi umuziki kuva A-Z

ad yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka