Junior Multisystem wamenyekanye mu gutunganya indirimbo yitabye Imana

Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, akaba umwe mu batunganya indirimbo beza u Rwanda rwagize, yitabye Imana azize uburwayi.

Junior Multisystem
Junior Multisystem

Amakuru y’urupfu rwa Junior Multisystem yamenyekanye mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023.

Mu 2022 nibwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Junior Multisystem ubuzima bwe bumerewe nabi nyuma y’uko yari amaze iminsi arembeye mu rugo kubera uburwayi bufitanye isano n’ingaruka zo gucibwa ukuboko.

Icyo gihe yifashishije urubuga rwa Facebook, anyuzaho ubutumwa kuri konti ye, asaba abakunzi be kumusengera, agira ati “Pray for me” (Munsengere).

Muri Mata 2019, nibwo Junior yakoze impanuka agonzwe n’imodoka bimuviramo gucibwa ukuboko kuko kwari kwangiritse.

Nyuma yo gukora impanuka agacika ukuboko, Junior Multisystem yavuze ko nyuma y’igihe gito avuye mu bitaro, yatangiye kujya yumva uburibwe aho baciriye ukuboko, bigera aho birushaho kwiyongera ndetse ko yari afite impungenge ko hazaziramo kanseri.

Kuva yakora impanuka, ubuzima bwe bwakomeje kuba bubi
Kuva yakora impanuka, ubuzima bwe bwakomeje kuba bubi

Uyu mugabo wakoze indirimbo zakunzwe na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda, icyo gihe yavuze ko ahamya ko igisigaye ari ukwiragiza Imana.

Zimwe mu ndirimbo Junior Multisystem yakoze harimo ‘Urudashoboka’ ya Knowless, ‘Umfatiye Runini’ ya Urban Boyz, ‘Ni ko Nabaye’ ya Zizou Alpacino, ‘Birarangiye’ ya Dream Boyz, n’izindi nyinshi zakunzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Twaramukunze gusa Imana yamukunze kuturusha. Ibyishimo yaduhaga ntibizibagirana mu mitima yacu. May God receive his soul and comfort the family and friends.

Antossy250 yanditse ku itariki ya: 3-08-2023  →  Musubize

I’m very disappointed to hear that annoying story of your death my role model but Gods knows all, that’s why I can say that Requiesticat In Pace may God strengthen the rest.

KEFA Pro yanditse ku itariki ya: 28-07-2023  →  Musubize

Ya Allah!!! Rest in peace wallah

Aheza nimwijuru Allah amwakire mubayo

David yanditse ku itariki ya: 28-07-2023  →  Musubize

Junior IMANA imwakire mubayo Kandi imihe iruhuko ridashire ihe numuryango ndetse nincuti kwihangana💔💔💔

Uwineza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-07-2023  →  Musubize

Ntamuntu mubi utabaruka,kandi hatabaruka intwari tujye twigira kubikorwa byiza byaranze abantu nkaba bari bafitiye akamaro u Rwanda ndetse nisi yose muri rusange junior imana ikwakire mubayo sinzibagirwa ko indirimbo wakoze umfatiye runini ya urban boys yampaye amanota muri creative performance muri O’level RIP

Telesphore NIYONKURU yanditse ku itariki ya: 28-07-2023  →  Musubize

Nukuri tubabajwe nurupfu rwa juniortwamukundaga imana ikomeze abasigaye.

Nsengiyumva Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka