Josh Ishimwe yavuze impamvu yahisemo gusubiramo indirimbo atitaye ku madini

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ishimwe Joshua wamamamaye nka Josh Ishimwe, yasobanuye impamvu magingo aya asubiramo indirimbo z’abandi gusa, ndetse n’impamvu mu muziki we atarobanura ashingiye ku idini abarizwamo nk’umuyoboke.

Josh Ishimwe
Josh Ishimwe

Uyu muhanzi uherutse kumurika Album ye ya mbere iririmbye mu njyana gakondo, aganira na Kigali Today yavuze ko yishimira kuba abakunzi b’umuziki we babarizwa mu matorero atandukanye, kuko umurimo w’Imana utagira umupaka.

Yavuze ko kuba akora umuziki asubiramo indirimbo z’abandi abifa nk’umwihariko mu miririmbire ye, kandi bikaba bituma ibihangano asubiyemo koko bikundirwa kuba byihariye.

Ati “Buri muntu wese agira uko atwaramo ibintu bye, ntabwo uburyo buzahora ari bumwe ngo umuntu kuko abaye umuhanzi azane indirimbo nshya runaka. Ni nk’uko mu kwigisha Ijambo ry’Imana umuntu ashobora kuzana ikibwirizwa gisa n’icyo undi yigishije, ariko akacyigisha mu buryo bwe”.

Yakomeje ati “Si ugusubiramo gusa ahubwo hari igihe indirimbo zongera zikabera nshya abantu bazumvishe. Umuntu akumva ni bwo yakiriye gukira kuri iyo ndirimbo. Nshobora kuririmba inshyashya nanditse ikaba itakora umurimo nk’uwo izi zisanzwe zikora. Ntabwo nabireka kuko ni umuhamagaro”.

Gusa uyu muhanzi yongeyeho ko nubwo magingo aya yashyize hanze gusa indirimbo yasubiyemo mu buryo bwa gakondo, ariko ateganya no kuzakora ize ku giti cye mu gihe kizaza.

Yongeyeho ko ubu yari asanzwe amenyerewe mu ndirimbo za Kiliziya n’iz’abarokore, ariko akaba ubu yaratangiye no gusubiramo iz’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ahereye ku yitwa Ntacyo Ngushinja.

Josh Ishimwe yanakomoje ku by’aho akura gukora umuziki atitaye cyane ku madini.

Ati “Itorero nakuriyemo nanabatirijwemo ni ADEPR, ni na ho natangirije umurimo wo kuririmba muri korali kandi n’ubu ni ho nkiri. Gusa nize i Kibeho ku butaka butagatifu rero twaririmbaga indirimbo za Kiliziya buri gitondo mu misa. Ikindi kandi mu muryango wa papa ni Abagatolika, njye na mama tukaba abarokore”.

Uyu muhanzi ubu ari kwitegura kuzaririmba mu gitaramo cya Chorale Christus Regnat, cyiswe i Bweranganzo gitegenyijwe ku itariki 19 Ugushyingo 2023, ndetse aheruka no kwitabira ikindi cy’abarokore cyakusanyirijwemo inkunga yo gufasha abanyeshuri.

Yinjiye mu muziki wo guhimbaza Imana mu 2020 ubu akaba amaze gukora albumu imwe, yamuritse muri Kanama uyu mwaka. Gusa amaze kugwiza igikundiro mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda no mu Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo nemera ibyo uyu musore avuga.Ubwo se yajya kuririmba indirimbo za Bikiramaliya,kandi ADEPR idasenga Maliya?Ubwo se yajya kuririmba indirimbo z’abayehova,nyamara bo badasenga cyangwa ngo balilimbe ubutatu?Ahubwo bo basenga Yehova gusa,ariwe Se wa Yezu?
Uyu musore yabyemera cyangwa se ntabyemere,amadini asenga mu buryo buvuguruzanya,nubwo yose aba avuga imana.Kuvuga imana gusa ntibihagije.Urugero,abafarisayo basengaga imana cyane.Nyamara Yezu yababwiye ko imana itabemera.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 6-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka