Jose Chameleone yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja wamamaye nka Dr Jose Chameleone, yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Ao) mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Uyu muhanzi ni umwe mu bari bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Cavendish.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri wabaye tariki 10 Kanama 2023 muri Commonwealth Resort Hotel Munyonyo.

Jose Chameleone hamwe n'abandi banyeshuri basoje Kaminuza
Jose Chameleone hamwe n’abandi banyeshuri basoje Kaminuza

Mu minsi ishize nibwo Priscovia Musoke, nyina wa Jose Chameleone, aganira n’itangazamakuru yavuze ko we na se Gerald Mayanja, bahoraga bifuza ko ashyira imbere kwiga kurusha kujya mu bikorwa by’ubuhanzi.

Nyina wa Jose Chameleone, Priscovia, yavuze ko nk’umuryango bakimara kubona ko umuhungu wabo atangiye kujya cyane mu bikorwa by’ubuhanzi kurusha gushyira imbaraga mu masomo batabyihanganiye.

Priscovia yavuze ko bajyaga rimwe bakubita Jose Chameleone, ndetse biza kugera ubwo biyambaza inzego z’umutekano ngo zibafashe kumvisha umuhungu wabo ko agomba kwiga ariko birananirana kugeza ubwo atsinzwe n’ikizamini gisoza ayisumbuye.

Mu 2018, umuhanzi Jose Chameleone yagaragaye yambaye ikanzu y’abanyeshuri bari barangije amasomo ya Kaminuza muri Kyambogo University, ariko bikaba byari byakozwe n’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza mu rwego rwo kwamamaza iyo kaminuza.

Jose Chameleone uyobora inzu ifasha abahanzi ya Leone Island yahawe impamyabumenyi nyuma yo kuva muri Amerika aho yamaze iminsi mu bitaro nyuma y’uburwayi bwo mu nda yagize ndetse bituma bamubaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo se ahantu biga imyaka 03 wavuga ko icyicito cya 1 ari igihe kingana gute?

Acakavuyo yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka