Johny Drille ari mu byishimo byo kwibaruka umwana we w’imfura

Umuhanzi Johny Drille ukomoka muri Nigeria, yatangaje ko we n’umugore we Rima Tahini Ighodaro, bamaze ibyumweru bitandatu bibarutse umwana wabo w’imfura w’umukobwa bise Amaris.

Johnny Drille ari mu byishimo byo kwibaruka imfura
Johnny Drille ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Umuhanzi, John Ighodaro, uzwi cyane nka Johnny Drille n’umugore we, Rima Tahini batangaje ko uyu mwana wabo w’imfura yavutse mu Ugushyingo tariki 17, 2023

Johnny Drille yatangaje iby’iyi nkuru y’ibyishimo mu muryango we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ko gufata ibiganza by’imfura ye ari ikintu atabonera ibisobanuro.

Johnny Drille yagize ati: “Ibyumweru bitandatu bishize kugeza uyu munsi, nibwo twafashe mu biganza bwa mbere umukobwa wacu. Biragoye kubisobanura ariko nicyo kintu cya mbere cy’agatangaza nigeze kumenya."

Johnny Drille ukundirwa cyane indirimbo ze z’urukundo, muri Nyakanga uyu mwaka nibwo yatunguye benshi ubwo hajyaga amafoto hanze y’ubukwe bwe yakoze mu ibanga.

Johnny Drille yavuze ko ikintu asaba Imana buri munsi ari ukumufasha kuba umubyeyi mwiza. Yakomeje ashimira umugore we ko mugihe cyose yari atwite yaranzwe n’imbaraga n’umurava bidasanzwe ku bwe n’umwana wabo.

Ati:“Natangajwe n’imbaraga wagaragaje, nakubonye unyura mu bihe bikomeye mu mezi ashize, ariko ntiwacitse intege wakomeje kuba umunyambaraga ku bw’umwana wacu, no ku bwange.”

Johnny Drille ufite indirimbo zakunzwe muri uyu mwaka zirimo ‘Believe me’ na ‘How are you my Friend’, yashyingiranywe n’umukunzi we Rima Tahini, umuyobozi wa A&R muri Mavin global, ari nayo sosiyete isanzwe ifasha uyu muhanzi mu bikorwa bye bya muzika bya buri munsi.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yakoraga zimwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Wait For Me,’ ‘Romeo and Juliet,’ ‘Halleluya,’ ‘Believe Me,’ n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka