Jennifer Lopez yahawe izina ryo muri Nigeria

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi ukomeye muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jennifer Lopez, yatangaje ko akazina ka ‘Ifunanya’, ari ryo zina ry’akabyiniriro agiye kujya yitwa.

Jennifer Lopez
Jennifer Lopez

Iri zina rikomoka mu rurimi rwo muri Nigeria rwa Igbo, yarihisemo ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’umwe mu banyamakuru bo muri Nigeria, Drea Okeke.

Okeke yabajije Lopez niba ajya yumva hari izina ry’akabyiniriro ryo muri Nigeria ashobora kuba yajya yitwa, niko guhita amubwira ko bitewe no kuba ari umugore w’ubwiza n’uburanga buhebuje amuhitiyemo Ifunanya.

Lopez yamubajije icyo iryo zina risobanuye, maze Okeke agira ati “Kubera ko uri umugore mwiza w’uburanga, Ifunanya, bisobanuye ‘Urukundo’ mu rurimi rwa Igbo. Ifunanya ni ryo zina ryawe.”

Jennifer Lopez, yagaragaje ko yakunze iryo zina n’ubusobanuro bwaryo, maze avuga ko ari ryo agiye kujya akoresha nk’akabyiniriro.

Okeke yahitiyemo kandi Jennifer, izina rikwiye umugabo we, Ben Affleck, naryo ryo muri Nigeria, maze amubwira ko yajya amwiya ‘Obim’ bisobanuye ‘Umutima wanjye’.

Lopez yahise amusubiza agira ati “Obim? Ndabikunze. Nzajya mbyita abana banjye bose.”

Jennifer Lopez w’imyaka 53 n’umugabo Ben Affleck w’imyaka 50, aba bombi bahuye bwa mbere muri Filime yiswe ‘Gigli’ mu 2002. Iyi couple yari izwi ku izina rya Bennifer, yaje gutandukana mu 2004.

Amakuru yo kongera gusubirana yamenyekanye mu 2022, nyuma y’imyaka ikabakaba 18 batandukanye ndetse muri Mata y’uwo mwaka ni bwo Ben Affleck yambitse impeta Lopez, bakora ubukwe muri Kanama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka