Iyanya yahishuye ko ubukene bwari butumye yiyahura

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Iyanya Onoyom Mbuk, wamamaye nka Iyanya, yatangaje ko yigeze kugera ku rwego rwo gushaka kwiyahura kubera ibibazo byo gukena.

Iyanya yahishuye ko yari agiye kwiyahura
Iyanya yahishuye ko yari agiye kwiyahura

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria, yabitangaje ubwo yari mu kiganiro ‘Tea With Tay Podcast’ agaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo kubera ubukene, avuga ko byarushijeho kumugora mu 2020.

Ibibazo byose bijya gutangira, yarezwe mu rukiko n’umwe mu bayobozi ba sosiyete yari isanzwe imufasha, ko yibye imodoka zo muri iyo sosiyete.

Iyanya yavuze ko urubanza rwe rwamaze umwaka wose, ndetse muri icyo gihe, ntiyashoboraga gukora umuziki, gukora ibitaramo hirya no hino ku Isi, bituma ibikorwa bye byose bya muzika yakuragamo amafaranga bihagarara.

Yavuze ko yatakaje inzu ye kubera guhora mu nkiko, bituma ubushobozi bumushiraho agera ubwo yari atagishobora kubona amafaranga yo kwishyura zimwe muri serivisi yabaga akeneye.

Iyanya yakomeje avuga ko byose amaze kubona abibuze, yagiye kuba muri hotel ari nabwo yatekereje kwiyahura kubera ibyari biri kumubaho.

Yagize ati “Namaze igihe kinini mu rukiko, sinabashaga gukora ibitaramo. Ntacyo nashoboraga gukora. Urabizi, mu gihe uhagaritse gukora ibitaramo, utangira kurya ku byo wazigamye.”

Yakomeje avuga ko iyo bigeze aho urya ibyo wazigamye, udafite uburyo wongera kwinjiza biba ari ibintu bikomeye.

Iyanya avuga ko byamugoye cyane, kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kwiyahura, ati “Ubwo nari muri iyo hoteri mu gihe cya Guma mu rugo, nageze hafi yo kwiyahura. Umuyobozi w’iyo hotel yarampagaritse inshuro imwe, ankura imbunda mu kiganza. Ibyo bintu byose byari ubusazi.”

Iyanya wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Kukere’, ‘Aplaudise’ na ‘One Side’, yatangaje ko uwo muyobozi wa hotel nyuma yo kurokora ubuzima bwe, yemeye kumucumbikira akaguma mu cyumba cya hoteri ku buntu.

Reba indirimbo Kukere ya Iyanya:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka