Intore Tuyisenge yasobanuye impamvu yahisemo guhanga mu njyana gakondo

Intore Tuyisenge Jean de Dieu, umuhanzi w’indirimbo gakondo, avuga ko yahisemo guhanga mu njyana gakondo mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo gukunda igihugu ku bakuru n’abakiri bato.

Intore Tuyisenge
Intore Tuyisenge

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki ya 10 Mutarama 2024, Tuyisenge Jean de Dieu yatangaje ko ubutumwa bw’indirimbo ze bugaragaza uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akanasaba ko ibyagezweho byasigasirwa.

Uyu muhanzi aracyahanga indirimbo ziri mu njyana gakondo, aho tariki ya 9 Mutarama 2024 yasohoye indirimbo yise ‘Dusigasire Igisenge’, ikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda gukomeza gusigasira ibyagezweho, ariko bagakomeza no kwiyubaka.

Ati “Jyewe icyanteye guhanga mu njyana Gakondo kwari ugusigasira umuco wacu, kandi ngashaka ko ubutumwa ntanga butambuka bukagera ku Banyarwanda bose, kuko ibiba bikubiye muri izo ndirimbo baba babyumva neza ukurikije amateka yacu”.

Uretse iyi ndirimbo Disigasire Igusenge, hari n’izindi zayibanjirije zirimo ‘Unkumbuje u Rwanda’ yahanze mu rwego rwo gukumbuza u Rwanda Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora), ikaba yararirimbwe bwa mbere muri Rwanda Day yabereye i Chicago muri 2011.

Unkumbuje u Rwanda akaba ari n’umuzingo (Alboum) ukubiyeho indirimbo z’uturere, ikaba igaragaza ibyagezweho muri buri Karere n’ahari amahirwe hakwiriye gushora imari.

Ati “Mfite n’undi muzingo wabanjirije izindi witwa ‘Intore Izirusha Intambwe’, ari na wo uriho indirimbo ‘Tora Kagame Paul’.

Izindi ndirimbo z’umuhanzi Tuyisenge harimo iyitwa Tuzarwubaka, Rwanda yacu, Ibidakwiriye Nzabivuga yakoranye n’umuhanzi Senderi.
Kuri ubu arimo gutunganya indirimbo ‘Diaspora Tukuri Inyuma’, igaragaza uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’Igihugu, ikaba izashyirwa ahagaragara tariki 15 Mutarama 2024 n’indi ‘Umutoza w’Ikirenga’ izajya hanze tariki 25 Mutarama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka