Indirimbo za Drake, Taylor Swift na Elton John zigiye gukurwa kuri TikTok

Kompanyi ifasha abahanzi yitwa Universal Music Group (UMG) yatangaje ko igiye gukura indirimbo zose z’abahanzi n’abanditsi b’indirimbo isanzwe ireberera inyungu ku rubuga rwa TikTok nyuma y’uko impande zombi zitumvikanye ku masezerano mashya.

Indirimbo za Drake, Taylor Swift na Elton John zigiye gukurwa kuri TikTok
Indirimbo za Drake, Taylor Swift na Elton John zigiye gukurwa kuri TikTok

Mu ibaruwa ifunguye, UMG, imwe mu ma kompanyi akomeye mu bijyanye no gufasha abahanzi ku isi, yashinje urubuga rwa TikTok gukora icyo bise “gutoteza” no “kubatera ubwoba” ngo bemere amasezerano afite agaciro kari munsi y’ayo bari basanzwe bafitanye nubwo batatangaje ingano yako.

Mu ibaruwa yagiye hanze bigaragara ko yanditswe tariki 30 Mutarama 2024 yandikiwe “Umuryango mugari w’abahanzi n’abanditsi b’indirimbo bahuriye muri iyo kompanyi”, UMG yatangaje ko ibiganiro ku masezerano mashya na TikTok byasojwe ntacyo bigezeho.

Amasezerano nyirizina impande zombi zari zifitanye ubundi yarangiye tariki 31 Mutarama 2024, ndetse kugeza ubu bigaragara ko ashobora kutazongerwa, ibintu byatuma abakunzi b’abahanzi bari basanzwe babarizwa muri UMG batazongera kubona indirimbo zabo kuri TikTok.

TikTok nyuma yo kubona ibikubiye mu ibaruwa ya UMG, ntiyacecetse kuko yahise igira icyo ibivugaho, ndetse mu magambo akarishye, yashinje UMG gushyira imbere kwikunda no gushyira imbere inyungu zayo kurusha iz’abahanzi n’abanditsi b’indirimbo isanzwe ireberera.

TikTok ikomeza ivuga ko UMG yahisemo gufata umwanzuro wo kuva ku rubuga rukoreshwa n’abarenga miliyari hirya no hino ku Isi ndetse ibikora ititaye ku kuba rwaragize uruhare runini mu kuzamura no kugaragaza impano z’abahanzi bayo ku cyo bise kubikorera “ubuntu”.

Mu gihe ikibazo hagati y’ibi bigo byombi cyaba kidakemutse byagira ingaruka ku bakunzi b’abahanzi barimo nka Drake, Taylor Swift, Ariana Grande, Justin Bieber, Adele, U2, na Elton John kuko batazabasha kongera kumva ibihangano byabo.

Abanya-Nigeria barimo Mr Eazi, Tekno, Larry Gaaga, Burna Boy na Tiwa Savage na bo basanzwe bafitanye amasezerano y’imikoranire na UMG ibihangano byabo ntibizongera gushyirwa ku rubuga rwa TikTok ndetse n’ibiriho bizahita bikurwamo amajwi.

TikTok, bitewe n’umubare w’abantu basanzwe bayikoresha, ifatwa nk’urubuga rukomeye rwifashishwa mu kugaragaza no kuzamura impano z’abahanzi cyangwa se abandi bafite ibyo bakora bifite aho bihuriye n’imyidagaduro. Ndetse by’umwihariko abahanzi bo muri Nigeria bari bamaze kurufata nk’urubuga rubafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka