Indirimbo ‘Achii’ ya Diamond na Koffi Olomide iri ku rutonde rw’izikunzwe ku Isi

Indirimbo Diamond Platnumz yise ‘Achii’, aheruka gukorana na Koffi Olomide yaje ku mwanya wa 9 ku mugabane wa Afurika, ndetse no ku wa 150 ku rutonde rw’izikunzwe ku Isi muri Kanama.

Diamond na Koffi Olomide
Diamond na Koffi Olomide

Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz, akaba umwami w’injyana ya Bongo Flava (umuziki wo muri Tanzania), yaje kuri iyo myanya binyuze ku rutonde rwa Global Digital Artists rwo muri uku kwezi kwa Kanama.

Uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania akaba n’umuyobozi mukuru wa label (Inzu ifasha abahanzi) ya WCB, indirimbo yamushyize kuri urwo rutonde yasohotse tariki 16 Kanama 2023, ikaba imaze kurebwa kuri YouTube n’abarenga miliyoni 5.6.

Mu mpera z’umwaka wa 2020 nibwo Diamond Platnumz na Koffi Olomide, basanzwe ari ibihangage mu muziki wa Afurika, baherukaga gukorana indirimbo bayita ‘Waah’, kugeza ubu imaze kurebwa kuri YouTube n’abarenga miliyoni 142.

Uru rutonde rugaragaza ko Burna Boy, muri uku kwezi kwa munani aza ku mwanya wa 4 ku rwego rw’Isi, akaza k’uwa mbere muri Afrika, mu gihe akurikiwe n’abandi bahanzi barimo Rema, Asake, Ayra Starr, Davido, Omah Lay, Libianca ndetse na Soolking, Diamond Platnumz akabona gukurikira.

Urutonde rwerekana ko Diamond yaje imbere y’abahanzi barimo nka DJ Maphorisa, Kabza De Small, Olamide, Fally Ipupa n’abandi.

Diamond Platnumz, Simba, Chibu Dangote n’andi mazina menshi, muri Nyakanga yari yateguje abakunzi b’umuziki we, indirimbo zitandukanye kandi ko zizayobora izindi.

Uyu muhanzi yavuze ko izo ndirimbo yizeye ko zizanyura abakunzi be, kuko yazitondeye kandi agakorana n’abahanzi bakomeye barimo n’abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kandi ko afite icyizere ko bizagera muri Mutarama 2024, zikiri mu zikunzwe mu bihugu bitandukanye.

Reba indirimbo Achii:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka