Impamvu injyana ya Hip-Hop idakunze gutera imbere mu Rwanda

Iyo uvuze Hip-Hop nk’injyana y’umuziki mu Rwanda, amwe mu mazina y’abakoze umuziki muri iyi njyana ahita aza mu mitwe y’abantu benshi ni nka Jay Polly, BullDogg, Fireman, P Fla, Green P, MC Mahoni Boni, Riderman, NPC, K8 Kavuyo, Pacson, Diplomate, Bac T, DMS, Neg G, Bably, n’abandi benshi cyane.

Kimwe na bagenzi babo bo mu bindi bihugu, abahanzi bakora injyana ya Hip-Hop mu Rwanda, bakunze kwibanda cyane ku bibazo bya sosiyete nyarwanda, ndetse abakora iyi njyana bigaruriye imitima ya benshi bitewe n’uburyo bayikoramo, uburyo baririmbamo, ubutumwa bwubaka, n’ibindi byinshi.

Hari abibaza impamvu iyi njyana ya Hip-Hop isigara inyuma

Nubwo akenshi bamwe mu baraperi bashyiramo imbaraga nyinshi, gusa injyana muri rusange ikunze kuguma ahantu hamwe. Ese ibi biterwa no kutimenyekanisha cyane kw’abayiririmba (promotion) ? Ese injyana ya Hip-Hop ntigurisha nk’izindi mu Rwanda?

Mu Rwanda, abahanzi bacye bakora injyana ya Hip-Hop ni bo babasha gutegura ibitaramo byabo. Mu by’ukuri, ibitaramo bicye byateguwe mu myaka yashize na byo ntibyabonye abantu benshi babyitabiriye.

Injyana ya Hip-Hop mu Rwanda yatangiye kumenyekana mu myaka ya 2003 ubwo abaraperi nka MC Mahoni Boni yasohoraga indirimbo nka kubaka izina n’izindi nyinshi zagiye zituma abantu batangira gukunda iyi njyana.

Bamwe mu bakora iyi njyana bababazwa akenshi n’abantu bategura ibitaramo bikomeye mu Rwanda kubera ko akenshi ntibakunze gutumirwa cyane mu bitaramo byinshi bibera mu Rwanda bigatuma bamwe mu bayikora bacika intege.

Muri iyi minsi uzasanga abahanzi bakora injyana ya Hip-Hop bayivanga n’izindi zirimo na Afrobeats, kugira ngo na bo babashe kubona ibyo biraka.

Abantu batandukanye baganiriye na Kigali Today banenze cyane abategura ibihembo mu Rwanda kuba bidaha agaciro abakora injyana ya Hip-Hop kandi ari injyana ikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda.

Usanga icyiciro cya Hip-Hop badakunda kugiha agaciro nk’uko bikorwa mu bindi bihugu. Ibi na byo bituma iyi njyana ya Hip-Hop idakomeza gutera imbere kuko akenshi usanga bacika intege.

Nubwo iyi njyana idatera imbere mu buryo bufatika, hari abayihebeye, haba ku ruhande rw’abahanzi ndetse no ku ruhande rw’abakora indirimbo nziza n’amashusho meza, gusa hakaba abavuga ko igikenewe ari ukongera guhuriza hamwe, no kubikorana ishyaka nk’uko byahoze mbere.

Abahanzi bakora injyana ya Hip-Hop bazwiho kuba barahuzaga cyane mu gukora indirimbo zihurirwamo n’abahanzi benshi (AllStars), gufashanya mu bitaramo n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka