Imbogamizi abakobwa bakora umwuga wo kuvanga umuziki (Deejay) bahura na zo

Umwuga wo kuvanga umuziki (Deejay) ntumenyerewe cyane mu bakobwa kuko kuva mbere wasangaga ukorwa n’ab’igitsina gabo gusa ariko uko imyaka yagiye izamuka, ni ko n’abakobwa bagenda barushaho kuwinjiramo ndetse bakanagaragaza ko bashoboye.

Abakobwa bayobotse umwuga wo kuvanga imiziki bakomeje kwiyongera ndetse no kugaragaza ubuhanga ku buryo hari abo bimaze guhira, banatumirwa mu bihugu bitandukanye.

Bamwe mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi barimo nka DJ Brianne, DJ Higa and DJ Rusam, aba bakaba ari abakobwa bakora ari babiri, DJ Rugamba, DJ Douce, DJ Fabiola, DJ Ira, DJ Sonia, DJ Makeda, DJ Anita Pendo, DJ Tatiana n’abandi bakiri bato bagenda bazamuka gahoro gahoro.

DJ Anita Pendo na DJ Fabiola
DJ Anita Pendo na DJ Fabiola

Aba usanga bacurangira henshi mu tubyiniro dutandukanye, mu mahoteli no mu nama zikomeye ku buryo hari abamaze kubaka izina ndetse no gutera imbere babikesha kuvanga imiziki.

Ariko nubwo babikora, bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko bagihura n’imbogamizi ku buryo bamwe batekereza kubivamo.

Zimwe mu mbogamizi bahura na zo muri uyu mwuga

Hari abagaragaza ko DJ w’umukobwa atarahabwa agaciro akwiriye, ku buryo rimwe na rimwe usanga ahabwa umwanya muto wo gucuranga, mu gihe aho yacurangiye hari bagenzi be b’abahungu bahabwa umwanya munini.

DJ Tatiana
DJ Tatiana

Umwe muri bo yagize ati: "Kuko akenshi twe ducuranga kare nta bantu benshi baraza aho twakoreye. Bityo rero bituma kumenyekana bigorana mu ruganda rwiganjemo hafi 99% by’abakora uyu mwuga usanga ari abagabo."

Mu zindi mbogamizi bahura na zo harimo kutubahwa ndetse n’umushahara muto ugereranije n’uhabwa abagabo bakora umwuga umwe, kumara umwanya munini batari mu miryango yabo, no kuba nk’abakobwa bakora uyu mwuga batagira ihuriro rigamije kubafasha no kungurana ibitekerezo.

Umwe muri bo ati "Twese twagakwiye gufashanya muri aka kazi ku buryo mugenzi wawe mu gihe afite ahantu ari bukorere, ushobora no kumufasha kugira ngo abone abantu benshi bityo twese tuzagere igihe batwubahe."

DJ Higa na DJ Rusam
DJ Higa na DJ Rusam

Uwitwa DJ Yoghurt, umwe mu bari kuzamuka muri uyu mwuga, asanga bakwiye kurangwa n’ubufatanye hagati yabo. Yagize ati: “Ereka urukundo mugenzi wawe. Ntukagirire mugenzi wawe ishyari ahubwo twese twakabaye dushyigikirana ku buryo twese twagera ku ntego zacu."

Indi mbogamizi benshi bagarutseho, ni ukutabona ibiraka bihagije nka bagenzi babo b’abahungu. Kubera icyizere gike bagirirwa n’abategura ibitaramo, cyangwa ba nyiri utubari, bigatuma benshi bacika intege.

Mu mbogamizi bahura na zo kandi harimo no kuba ibikoresho bikiri bike ndetse no kuba kubibona bisaba ubushobozi bwinshi ndetse banagerageza kubitira cyangwa kubikodesha bagenzi babo b’abahungu ugasanga bashaka kubafatirana bakabaca amafaranga menshi badafite cyangwa bakabasaba kuryamana na bo.

DJ Ira
DJ Ira

Imbogamizi bagaragaza muri rusange ni nyinshi, kuko atari mu Rwanda gusa usanga ibibazo abakobwa cyangwa abagore bakora uyu mwuga bahura na byo, bigatuma abenshi mu bakora uyu mwuga batawukora kinyamwuga.

Bamwe uzasanga bawukora nko kwishimisha, abandi bakawukora kubera inshuti ye yawukoze n’izindi mpamvu nyinshi.

DJ Rugamba
DJ Rugamba

Gusa nanone aba bakobwa bavuga ko kuba bamaze kuba benshi muri uyu mwuga, hakenewe ubukangurambaga bwabafasha kumenyekana cyane ku buryo na bo bafatwa kimwe nka basaza babo, bikazatuma uyu mwuga urushaho gutera imbere mu buryo bwiza.

DJ Sonia
DJ Sonia
DJ Brianne
DJ Brianne
DJ Douce
DJ Douce
DJ Cyusa
DJ Cyusa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka