Igitaramo cya Burna Boy muri Grammy cyakoze amateka kuri Billboard

Igitaramo cy’umuhanzi wo muri Nigeria, Damini Ogulu, uzwi cyane ku izina rya Burna Boy, muri Grammy 2024, cyashyizwe ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa Billboard nk’umuhanzi mu njyana ya Afro-beat witwaye neza ku rubyiniro.

Burna Boy igitaramo cye cyashyizwe ku mwanya wa 6 kuri Billboard
Burna Boy igitaramo cye cyashyizwe ku mwanya wa 6 kuri Billboard

Burna Boy yakoze ayo mateka ubwo yataramiraga bwa mbere mu mateka ye abitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards, ku cyumweru, tariki ya 4 Gashyantare 2024 muri Crypto.com Arena, i Los Angeles.

Ikinyamakuru cya Daily Post cyo muri Nigeria cyatangaje ko uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘On Form’, ‘City Boys’ ndetse n’indi yakunzwe cyane yise ‘Sitting on the top of the world’, aho ku rubyiniro yayifatanyije na Brandy ndetse na 21 Savage.

Uru rutonde rwakozwe na Billboard rugashyirwa hanze ku wa kabiri, impamvu nyamukuru iki gitaramo cyashyizwe ku mwanya wa 6, byatewe no kuba ari we muhanzi wa mbere mu njyana ya Afro-beat waririmbye muri Grammy Awards.

“Ku nshuro ya mbere injyana ya Afrobeats icurangwa muri Grammy 2024, Burna Boy yigaragaje mu buryo budasanzwe aherekejwe mu ijwi ryiza rya Brandy na 21 Savage, aririmba Sitting on the top of the world, agaragaza ko ariho hantu koko akwiriye kuba abarizwa.”

Burna Boy yafatanyije ku rubyiniro na Brandy
Burna Boy yafatanyije ku rubyiniro na Brandy

Uyu muhanzi akaba yari mu bari bahataniye ibihembo bya Grammy Awards mu byiciro bigera kuri bine, birimo Best African Music Performance (City Boys), Best Global Music Performance (Alone), Best Melodic Rap Performance (Sittin’ on Top of the World) na Best Global Music Album (I Told Them).

Gusa ntiyabashije kugira igihembo yegukana, nyuma y’uko no mu cyiciro cyihariye cyagenewe abahanzi bo muri Afurika cya ‘Best African Music Performance’, Tyla wo muri Afurika y’Epfo, ari we wacyegukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka