Ibyuma bya Studio ya Jay Polly biragera i Kigali kuri iki cyumweru

Mu rwego rwo kuguma kuba ku isonga mu baraperi bo nu Rwanda, umuhanzi Jay Polly aratangaza ko agiye kubaka studio ya mbere muri iki gihugu izaba ikora indirimbo mu buryo bw’amashusho (Video) ndetse n’iz’amajwi (audio).

Jay Polly avuga ko agiye kugira studio y'icyitegererezo mu Rwanda
Jay Polly avuga ko agiye kugira studio y’icyitegererezo mu Rwanda

Yagize ati “Ndashaka gukora ikosora hano mu Rwanda, studio idafite amashusho izaba ikomeye ariko iy’amashusho yo abantu bazabona ibitangaza i Kigali”.

Jay Polly yavuze ko biriya byuma bigomba kugera i Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2020, bigahita bijyanwa ku cyicaro cyayo ku Kimihurura.

Amasezerano yo kugura ibyuma akaba aherutse gusinyirwa i Dubai aho Jay Polly aheruka kugirira igitaramo. Akaba ateganya gusubirayo mu gihe cya vuba.

Yagize ati “kubera Covid-19 nta bitaramo biri gukorwa mu Rwanda ariko ndateganya gusubira muri Dubai ngashimisha abantu baho mu gihe cya vuba”.

Biravugwa ko iyi studio ya Jay Polly izuzura itwaye amafaranga arenga ibihumbi 10 by’amadorari ya Amerika, ni hafi miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

naze akore imiti yose

patrick yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

kbx naze akore imiti

patrick yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

ndacyariho ndahumeka.Joypolly ndagukunda cyane Imana ikugende imbere mubyo ushaka kugeza kuba NYARWANDA bakwemera.

Murwanashyaka ezechiel yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Abadapfuye barabonana shalom _shalom. Jay. ndamwemera sana.

Barasinyange Vedaste yanditse ku itariki ya: 1-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka