Hatangijwe ishuri ryo gusigasira umurage Yvan Buravan yasize

Ubuyobozi bwa Yvan Buravan Foundation, yarebereraga inyungu z’umuhanzi Burabyo Yvan witabye Imana, bwatangaje ko bwatangije ishuri ryo gusigasira umuco Nyarwanda mu rwego rwo kuzuza inzozi z’uyu muhanzi nka kimwe mu byo yari afite mu mishinga.

Yvan Buravan
Yvan Buravan

Mu itangazo YB Faundation yanyujije kuri Twitter none ku wa 13 Nyakanga 2023, bavuze ko iri shuri batangije rizibanda ku kwigisha no gukundisha abana bari hagati y’imyaka ine na 18 umuco Nyarwanda, Ikinyarwanda, kubyina ndetse n’amateka y’Igihugu.

Bakomeje bati “Iri shuri rije nka kimwe mu bikorwa nyakwigendera Yvan Buravan yifuzaga gukora, mu rwego rwo gukomeza gusigasira no gukundisha abakiri bato umuco Nyarwanda”.

Kwiyandikisha muri iri shuri bikorerwa kuri website ya YB Foundation, ndetse no ku cyicaro cyayo giherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Umuhanzi Yvan Buravan agiye kuzuza umwaka yitabye Imana, kuko urupfu rwe rwabaye ku itarika ya 17 Kanama 2022. Ni inkuru yabaye incamugongo ku Banyarwanda benshi, ahanini bitewe n’uko uyu munyempano itangaje yagiye akiri muto, ku myaka 27 gusa.

Uyu muhanzi yinjiye mu muziki Nyarwanda byeruye mu 2015, ahita yigarurira abakunzi benshi b’umuziki ku bw’ubuhanga bwe.

Yvan Buravan yazamutse neza mu muziki Nyarwanda kandi vuba ku buryo mu 2018, yahise atwara Igihembo Mpuzamahanga (Prix Découverte) gitangwa na Radio y’Abafaransa, RFI, aba Umunyarawanda wa mbere uciye ako gahigo. Ni irushanwa ryamuhesheje amahirwe adasanzwe kuko yazengurutse mu bihugu 12 bikoresha ururimi rw’Igifaransa muri Afurika, akora ibitaramo.

Iki gihembo yaje no kugihabwa muri 2022 nyuma yo kwitaba Imana, mu rwego rwo kumuha icyubahiro we n’umuryango we.

Yitabye Imana amaze gukora Albums ebyiri ndetse n’iya gatatu yagombaga kujya hanze muri Nyakanga 2022, ikazitirwa n’uburwayi bwe. Yazize kanseri y’urwagashya (pancreatic cancer) apfa akiri ingaragu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka