Haje uburyo bwo gufasha umuziki nyarwanda gucurangwa ku isi yose

Itsinda rya THE SUPER RAINBOWS ryatangije uburyo bwo gukoramo umuziki bawuhindura mu nyana zigezweho (EDM) Moombahton, Future, Pop na House ijyanye n’igihe, kandi inabyinika.

Uburyo bwo guhindura indirimbo z'Abanyarwanda buzatuma umuziki nyarwanda na wo ucurangwa cyane hirya no hino ku isi
Uburyo bwo guhindura indirimbo z’Abanyarwanda buzatuma umuziki nyarwanda na wo ucurangwa cyane hirya no hino ku isi

Umuziki nyarwanda umaze gutera imbere cyane mu gihugu, ariko ku rwego mpuzamahanga uracyari hasi, nkuko byemezwa na bamwe mu bagize iri tsinda.

Nyuma y’uko bamwe mu bavanga umuziki(DJs) mu birori ndetse no ku maradiyo hamwe n’abashyushyarugamba(MC) n’abatunganya umuziki (Producers) bishyize hamwe, bakareba uko umuziki nyarwanda wabyinika no hanze yarwo, abahanzi nyarwanda barabyishimiye kuko bizabafasha mu kumenyekanisha indirimbo zabo mu njyana zitandukanye.

Jules Sentore, umuhanzi nyarwanda agira ati “Nkanjye nk’umuhanzi, ubu buryo ndabushyigikiye, kuko urebye umuziki ni ikintu kinini kandi gikunzwe hose. Rero babikoze bagashyira umuziki wacu mu zindi njyana zibyinika, birafasha zikamenyekana kandi zikanakundwa.”

Daziz Musinga, umwe mu bagize igitekerezo cyo kuba bafata indirimbo nyarwanda bakazihindurira injyana zarimo, avuga ko babitewe n’uko ahanini usanga umuziki nyarwanda ucurangwa mu Rwanda nturenge imbibi z’igihugu.

Musinga asanga ibi nibikorwa bizatanga umusaruro ugaragara ku ndirimbo z’Abanyarwanda

Ati “Twagize igitekerezo cyo kuzisubiramo muri iyi njyana ya EDM kuko urebye ni yo irimo gucuruzwa ku isi hose muri ibi bihe turimo. Rero bizafasha abahanzi nyarwanda kumenyekana”.

Umushyushyarugamba (MC) witwa Rwabugiri Stephanie na we avuga ko indirimbo nyarwanda zicurangwa gake mu birori, mu gihe izo mu mahanga ari zo bakunda gucuranga kubera ko ziba ziri mu njyana zibyinika. Na we rero agasanga ubu buryo bushya buzafasha umuziki nyarwanda gucurangwa no kwamamara hirya no hino ku isi.

Ibi byo guhindura umuziki mu njyana warimo bakawushyira mu zindi njyana zibyinika bitangiye gukorwa hano mu Rwanda mu gihe ahandi byari bisanzwe biriho, bikaba bisa n’ibyo bita ‘Cover version’ cyangwa ‘Cover Song’.

Iri tsinda rya THE SUPER RAINBOWS rigizwe na Daziz Musinga, Rwabugiri Stephanie hamwe na Jumper Keellu. Biyemeje ko buri kwezi bagomba kujya bakora indirimbo z’abahanzi bane, ku bwabo bakaba bateganya ko nta muhanzi nyarwanda uzasigara badakoranye mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka