Hagiye gutoranywa abanyempano bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live 2024’ ryagarukanye umwihariko, aho rigiye kuzenguruka Igihugu hatoranywa abanyempano bashya, mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Rwanda Gospel Stars Live itegurwa kugira ngo ihurize hamwe abahanzi b’ibyamamare, mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri iyi nshuro hateguwe igikorwa cyo kuzenguruka Igihugu hashakishwa abanyempano bashya, kikazabera mu turere dutandatu aritwo Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye, Rwamagana n’Umujyi wa Kigali, nk’uko bitangazwa na Gahunzire Arstide, ushinzwe ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live.

Icyo gikorwa kizatangirira mu Karere ka Rusizi ku wa 2 Werurwe 2024, gikomereze i Musanze ku wa 16 Werurwe 2024.

Ku wa 30 Werurw, iki gikorwa kizabera mu Karere ka Rubavu, ni mu gihe ku wa 20 Mata 2024 hazaba hatahiwe ab’i Huye.

Biteganyijwe ko ku wa 4 Gicurasi iri rushanwa rizabera i Rwamagana naho i Kigali ribe ku wa 18 Gicurasi 2024.

Muri buri Ntara hazatoranywamo abanyempano ba mbere bazashyirwa mu mwiherero i Kigali, aba batoranywemo batatu bazahembwa.

Abategura Rwanda Gospel Stars Live, bavuga ko abatsinze bazahabwa ibihembo bitandukanye, nk’uko bisobanurwa na Gahunzire.

Ati "Uwa mbere azahembwa Miliyoni 3Frw n’amasezerano yo gufashwa mu gihe cy’Umwaka, Uwakabiri ahembwe Miliyoni 2Frw, uwa gatatu ahabwe Miliyoni 1Frw. Batatu bazaba batsinze bazakorerwa n’indirimbo bazaririmba mu gitaramo kinini kizasoza Rwanda Gospel Stars Live Season 2".

Biteganyijwe ko Rwanda Gospel Stars Live Season 2, izasozwa n’igitaramo gikomeye kizahuza abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka