Gabiro Guitar yakoze igitaramo cye cya mbere muri 2024( Amafoto)

Iki gitaramo cyiswe Gabiro Guitar live Experience cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, kibera ahitwa Centre Culturel Francophone ku Kimihurura mu Rugando.

Iki gitaramo cyatangiye saa tatu n’igice aho Gabiro Guitar yaririmbye amasaha abiri, kiyoborwa n’Umunyamakuru Iradukunda Bertrand wa Power Fm.

Usibye Gabiro Guitar, hari abahanzi batandukanye baje gushyigikira Mugenzi wabo. Gabiro Guitar wanitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini muri muzika.

Uyu mwaka yatangaje ko agiye kwibanda ku bitaramo hirya no hino mu gihugu kugira ngo abashe kwiyegereza abakunzi be.

Gabiro Guitar live Experience, yitabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye bari biganjemo inshuti ze, dore ko ari cyo gitaramo akoze muri 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka