Dream Boyz: Umuziki niwo ubabeshejeho

Itsinda rikorera umuziki mu Rwanda ryitwa Dream Boyz riravuga ko muri iyi minsi akazi k’umuziki ariko kari kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi isaba amafaranga.

Iri tsinda rivuga ko umutungo bafite bawuvanye mu bitaramo n’ibihembo babonye, indirimbo yitabirwaho n’abantu benshi (best caller tune) no kuba mu baririmbyi 10 bahataniraga gutwara igikombe cy’amarushanwa yiswe Primus Guma Guma Superstar yateguwe na sosiyeti yitwa BRALIRWA ikora ibinyobwa.

Iri tsinda ryatangiye muzika mu mwaka wa 2008 rigizwe n’abasore babiri ari bo Jean Claude Mujyanama uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka TMC na Platini Nemeye uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Platini.

Dream Boyz bavuga ko ubwo ubushobozi buturuka ku ntambwe nziza bagenda batera mu kazi kabo ka muzika. Urugero batanga ni nko kuba bamaze kugira indirimbo nyinshi kandi ziza mu za mbere zikunzwe mu gihugu. Ibi bituma bagira abakunzi benshi maze bagatumirwa mu bitaramo bibinjiriza amafaranga.

Platini aganira na kigalitoday.com yemeje ko bagenda batera intambwe umunsi ku munsi nko kumenya gukoresha ijwi neza; kandi ko bagenda bagira ubumenyi bundi bitewe no guhura n’abandi baririmbyi kenshi. Yagize ati: “Twateye imbere kuko ubu amafaranga yose dukoresha mu buzima nko kurya, kwambara, gufasha inshuti ndetse n’ibindi tuyakura mu muziki.”

Dream Boyz ibona ko hari intambwe ishimishije igenda iterwa muri muzika ariko ko muri rusange gutera imbere mu buryo bw’amafaranga muri muzika nyarwanda bitaragerwaho. Platini, umwe mu bagize iri tsinda ibi abihera ku kuba mu bindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, abanyamuziki babarirwa mu bantu bakize; bitandukanye no mu Rwanda.

Dream Boyz ni itinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo Magorwa mu mwaka wa 2009 baza gusohora n’izindi ndirimbo nka Mpamiriza ukuri, Si inzika, Bella, Isano n’izindi. Iri tsinda rikaba riri gutegura gushyira ahagaragara album yabo ya kabiri yitwa Dufitanye Isano ku itariki ya 18 Ugushyingo 2011 nyuma y’album yabo ya mbere Si Inzika yashyizwe ahagaragara tariki ya 04 Gashyantare 2011.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka