Don Jazzy yashimagije umuhanzi Davido

Umuhanzi akaba n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi, Collins Ajereh, uzwi cyane ku izina rya Don Jazzy, yashimagije Davido kubera ishyaka agira mu guteza imbere umuziki we kabone n’ubwo akomoka mu muryango ukomeye.

Don Jazzy (wambaye isaha) yagaragaje ko ashima urwego Davido agezeho mu muziki
Don Jazzy (wambaye isaha) yagaragaje ko ashima urwego Davido agezeho mu muziki

Don Jazzy, ubwo yari mu kiganiro kuri Zero Condition Podcast, yavuze ko kuva kera yari umufana wa Davido, kabone nubwo yari Umuyobozi wa Label yitwaga Mo’Hits.

Don Jazzy yavuze ko yatekerezaga ko Davido ari we uzamusimbura nk’umwe mu bahanga bakomeye mu bihe bizaza mu gutunganya umuziki.

Yashimye ishyaka Davido yakomeje kugaragaza ndetse n’urukundo akunda umuziki nyamara nubwo akomoka mu muryango ukize.

Yagize ati: “Ubwo numvaga Davido, natekereje ko azaba njye mu bihe biri imbere, kubera kuririmba kandi akanatunganya umuziki. Jya kuri page ya Instagram ya Davido cyangwa kuri Twitter, nibwo uzumva ishyaka uyu musore afitiye umuziki."

Don Jazzy yakomeje avuga ko Davido amubonamo ishyaka ryo gukora ndetse akaba akunda umuziki.

Ati: "Kugeza ubu, afite amafaranga, afite indege ye bwite. N’iyo yahagarika umuziki aka kanya, azakomeza kugendera mu indege ye bwite kandi azaba ameze neza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka