Doja Cat yatakaje abarenga ibihumbi 200 bamukurikiraga kuri Instagram

Umuraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amala Ratna Zandile Dlamini uzwi ku mazina ya Doja Cat, yatakaje abamukurikira kuri Instagram barenga ibihumbi 200 nyuma yo kwibasira abafana be.

Doja Cat
Doja Cat

Imibare Billboard yahawe na sosiyete Meta, ifite urubuga rwa Instagram igaragaza ko Doja Cat yatakaje abafana bangana na 237,758 kuri Instagram, nyuma yo guterana amagambo na bo.

Mu ruhererekane rwa post ku mbuga za Twitter na Threads, Doja Cat yateranye amagambo n’umwe mu bafana be wari utanze igitekerezo cy’izina ribereye itsinda ry’abakunzi be.

Ikinyamakuru Pulse Nigeria kivuga ko guterana amagambo kwa Doja Cat n’abafana be, byaturutse kuri umwe watangaga igitekerezo ku mazina yumva yakwitwa itsinda ry’abakunzi be.

Uwo mufana yavuze ko mu mazina menshi atandukanye yumva bahitamo rimwe muri ’Kitten’ cyangwa ’kittenz’, gusa ariko uyu muhanzikazi ntabwo yabyishimiye.

Uyu muraperikazi yahise abasubiza agira ati "Abakunzi banjye ntabwo bajya biyita amazina mabi nk’ayo aho gukora ibyo mukwiye gushyira hasi Telefone zanyu, ahubwo mugafasha ababyeyi banyu imirimo yo mu rugo."

Doja Cat ntabwo byarangiriye aho, kuko yashwanye n’undi mufana wamubajije niba koko akunda abafana be.

Agira ati "Ndashaka kumva uvuga ngo (Ndabakunda) nk’uko buri gihe uhora ubibwira abafana bawe."

Doja Cat maze amusubiza agira ati "Sinabikora kuko n’ubundi ntabazi mwese, ku buryo naba mbakunda."

Umwe mu bafana be yahise amwandikira ubutumwa burebure amusubiza amwibutsa ko atari kuba uwo ari we uyu munsi iyo bitaba ku bw’abafana be, ndetse amubwira ko abatengushye muri rusange bitewe n’uburyo abafata.

Doja Cat wakomeje kutavugwaho rumwe na benshi, muri ino minsi akomeje kugaragaza ko nta kintu na kimwe kikimushishikaje harimo n’abafana be.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka