Diamond yishimiye gukabya inzozi zo guhura na Perezida Kagame

Umunyamuziki ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz, yishimiye gukabya inzozi yahoranaga zo guhura na Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 13 Kanama 2023.

Diamond Platnumz yakabije inzozi zo guhura na Perezida Kagame
Diamond Platnumz yakabije inzozi zo guhura na Perezida Kagame

Diamond Platnumz yahuye na Perezida Kagame nyuma yo gusoza kuririmbira abanya-Kigali, mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, ubwo hatangizwaga Iserukiramuco ‘Giants of Africa’ ririmo kubera mu Rwanda, hanizihizwa imyaka 20 y’umuryango wa Giants of Africa.

Ifoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagiye hanze ku mugoroba wo Cyumweru, nyuma y’umwanya muto wari ushize Diamond avuye ku rubyiniro.

Uyu mugabo wari umaranye igihe amashyushyu yo gukorera igitaramo mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera muri Kigali, byabaye amahire ubwo mu barenga ibihumbi bari muri iyo nyubako harimo na Perezida Kagame.

Diamond Platnumz
Diamond Platnumz

Mu ijambo rito yavuze ubwo yari ku rubyiniro, Diamond yashimishijwe no kuba Perezida Kagame yari mu mbaga y’itabiriye igitaramo cye.

Yagize ati “Iyo uje mu Rwanda uhita uhakunda, kubera amahoro, umujyi usukuye ndetse ibintu byose biri ku murongo. Nyakubahwa Perezida nterwa ishema nawe, mu by’ukuri turagukunda, turagukunda kandi cyane.”

Uyu muhanzi mbere y’uko ava ku rubyiniro, Masai Ujiri washinze Giants of Africa yamushyikirije umwambaro wanditseho izina rye ‘Simba’ akoresha cyane mu muziki, maze amubwira ko ari igihangange mu muziki wa Afurika.

Uretse Diamond Platnumz wari umuhanzi w’imena, abandi basusurukije ibyo birori harimo Massamba Intore n’Umunyarwandakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga mu kubyina, Sherrie Silver.

Iki gitaramo cyakurikiye ibirori byatangizaga Iserukiramuco Giants of Africa, ndetse ni kimwe mu bikubiye mu bikorwa bizaranga iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa, usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball. Ibi birori byitabiriwe n’urubyiruko rurenga 250 ruturutse mu bihugu 16.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka