Diamond yakodesheje indege igitaraganya agiye gusaba imbabazi Zuchu

Umuhanzi Diamond Platnumz, ni umwe mu bakomeje kwandikwa no kugarukwaho mu binyamakuru bitandukanye mu Karere, bitewe n’inkuru zikomeje kumuvugwaho, aho ikigezweho ari uburyo yakodesheje indege igitaraganya agiye gusaba imbabazi Zuchu, bavugwa mu rukundo.

Muri Zanzibar, bafatanyije kuririmba indirimbo bafitanye yitwa Mtasubiri
Muri Zanzibar, bafatanyije kuririmba indirimbo bafitanye yitwa Mtasubiri

Amakuru y’uko uyu muhanzi w’icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aherutse gukodesha indege akajya muri Zanzibar gusaba imbabazi umukunzi we, yagiye hanze nyuma y’amashusho yakwirakwijwe mu ntangiriro z’iki cyumweru, agaragaza Diamond Platnumz apfukamye ku rubyiniro asaba imbabazi uyu mukobwa wari uherutse gutangaza ko batandukanye.

Impamvu yatumye Diamond Platnumz ava mu byo yarimo byose akajya gusaba imbabazi Zuchu, yaturutse ku kuba uyu mukobwa mu mpera z’icyumweru gishize, yaratangaje ko atandukanye n’uyu mugabo, aho yavuze ko amaze igihe kinini agerageza kureba uburyo urukundo rwabo rwarangwa n’ubwubahane ariko akabona bidakunda.

Zuchu ariko yatangaje ko yatandukanye na Diamond Platnumz, nyuma y’amasaha make, hagiye hanze amashusho y’uyu mugabo afatanye agatoki ku kandi na Zari Hassan, wahoze ari umugore we ndetse bafitanye abana babiri.

Abinyujije kuri Instagram ye, Zuchu yagize ati “Nagombaga gutambutsa ubu butumwa, kugira ngo bimpe amahoro. Kuva uyu munsi njyewe na Nasibu ntabwo tukiri kumwe.”

Zuchu yavuze ko nubwo yatandukanye na Diamond, bazakomeza gukorana mu bijyanye n’umuziki kuko asanzwe abarizwa muri WCB iyoborwa na we, ndetse yifuriza Diamond Platnumz, ibyishimo we n’umuryango we.

Ubu butumwa nibwo bwatumye inshuti za hafi za Diamond Platnumz, zimugira inama yo gukora ibishoboka byose agashaka uburyo agomba gusaba imbabazi Zuchu, bakongera bagasubirana.

Ikinyamakuru Pulse.Ug, cyatangaje ko mu bagiriye inama Diamond harimo inshuti ye ya hafi cyane Hajj Manara, amusaba kujya muri Zanzibar agasaba imbabazi Zuchu, aho yari afite igitaramo cyiswe ‘Full Moon Party’.

Diamond yagize ati “Umuvandimwe wanjye Hajj Manara yangiriye inama yo kureka kwikunda, nkajya muri Zanzibar gusaba imbabazi, kuko wenda byatuma nsubirana na Zuchu.”

Yakomeje avuga ko atumvaga inama Hajj Manara ari kumugira, ariko aza gusanga ibyo bamusaba koko bifite ishingiro maze ava ku izima.

Ati “Nyuma yo guharira no gutsimbarara byamaze igihe, nasanze afite ukuri.”

Diamond Platnumz nibwo yahise akodesha indege ye bwite, maze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, atungura Zuchu ku rubyiniro, amusaba imbabazi apfukamye ndetse baza no kuririmbana imwe mu ndirimbo bakoranye yitwa ‘Mtasubiri’.

Zarinah Hassan, wari wavuzwe ko yabaye intandaro yo gutandukana kwa Zuchu na Diamond Platnumz, aherutse gushyira umucyo kuri icyo kibazo, ahishura ko aba bombi bari bamaze igihe bafitanye ibibazo mu mubano wabo.

Diamond Platnumz yaciye bugufi asaba imbabazi umukunzi we zuchu
Diamond Platnumz yaciye bugufi asaba imbabazi umukunzi we zuchu

Diamond Platnumz hari hashize igihe atangaje mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, ko nta mukunzi agifite ndetse ko nta n’uwo agikeneye.

Ati “Guhera uyu munsi, nishimiye kubamenyesha ku mugaragaro ko ndi ‘Single’, nta mukobwa uwo ari we wese ndimo gutereta cyangwa uwo dukundana.”

Yakomeje avuga ko ku bw’iyo mpamvu nta mugore uwo ari we wese akwiye kwitirirwa ko bakundana, ndetse naramuka agize uwo atereta cyangwa bajya mu rukundo, abakunzi be batazatinda kubimenya. Gusa iby’aba bombi ni bimwe mu bikomeza kwibazwaho cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABA naratangaje pe!

Vedaste yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

ABA naratangaje pe!

Vedaste yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka