Depite Uwumukiza Françoise yashyize hanze indirimbo igaruka ku mahoro n’ubumwe

Françoise Uwumukiza, uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yashyize hanze indirimbo yise ‘Peace for Health’ igaruka ku kwimakaza amahoro n’ubumwe mu Karere, n’inshingano Abanyafurika basangiye zo gufatanyiriza hamwe.

Depite Uwumukiza Françoise yashyize hanze indirimbo ivuga ku mahoro n'ubumwe
Depite Uwumukiza Françoise yashyize hanze indirimbo ivuga ku mahoro n’ubumwe

Uwumukiza yatorewe kujya mu Nteko ya EALA muri manda ya 2022-2027 akaba ari umwe mu badepite icyenda bahagarariye u Rwanda muri iyo Nteko.

Agaragaza ko uretse kuba afite uburyo bwo kuzamura ijwi rikagera kure bitewe n’umwanya arimo wa politiki, ariko n’umuziki uzamubera ikindi gikoresho cyo guhamagarira amahanga gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’ingutu bibangamiye isi yose.

Iyo ndirimbo yasohotse tariki 21 Mutarama 2024, yakozwe na Genius, ndetse amagambo yayo ari mu ndimi eshatu zikoreshwa cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ari zo; Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili.

Amwe mu magambo ayigize agaruka ku butumwa busaba Abanyafurika kumenya ubushobozi bifitemo bwo kuva mu macakubiri bakimakaza ubumwe, ubushishozi, bamagana kwishyira hejuru no kwikunda kuko ari yo ntandaro y’amacakubiri.

Hari aho agira ati: “Amahoro ku isi ashobora kugerwaho, mu gihe imbaraga z’ubumwe, ubushishozi, no kwihesha ishema zasimbura imbaraga zo kwikunda.”

Ni amagambo ahamagarira buri wese wumva iyo ndirimbo gutekereza ku mikoranire yagakwiye kuranga abantu, aho yibutsa ko “Kuba nta mahoro dufite, ari ukubera ko twibagiwe ko buri wese akeneye mugenzi we.”

Iyi ndirimbo kandi yibanda cyane kuri Afurika, aho asaba ibihugu guteza imbere kwishyira hamwe, izamuka mu bukungu, no guteza imbere imibereho myiza.

Depite Uwumukiza yatangiye ibikorwa byo gutunganya no gushyira hanze indirimbo muri Gicurasi 2020, ndetse akaba aririmba yibanda ku guteza imbere uburinganire, gahunda za Leta, kwibuka, indirimbo z’iminsi mikuru nka Noheli n’izindi.

Uwumukiza avuga ko kuba umudepite bidashobora kubuza umuntu gukurikira izindi mpano yifitemo, ndetse bitewe n’ibyo baba bakora mu kazi kabo ka buri munsi harimo gusesengura, gufata ingamba, ingendo bakora hirya no hino, byose birushaho kumufasha kubona umwanya wo gutekereza ku ngingo yakoraho indirimbo.

Usibye indirimbo “Peace for Health”, Uwumukiza afite izindi zirimo nka “Happy New Year”, “Merry Christmas”, “Turibuka abazize Jenoside”, “Inshuti yo mu bwana”, “Ibuka ntute igiti”, “Yezu ndakwizera”, “Intore у’Imana iratashye”, “Nshuti Nziza’’ yageneye Perezida Paul Kagame, “Nzakorera u Rwanda” n’izindi.

Reba indirimbo “Peace for Health” hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka