Davis D yatangaje umwihariko wa Album agiye gushyira hanze

Umuhanzi Icyishaka David wamamaye ku izina rya Davis D yatangaje izina rya Album yitegura gushyira hanze, ahishurira abakunzi be ko izaba yitwa ‘Retour du Roi’ cyangwa se ‘Kugaruka k’Umwami’.

Davis D ari kwitegura gushyira hanze Album
Davis D ari kwitegura gushyira hanze Album

Uyu muhanzi uvuga ko abakunzi be bagomba kumwitega muri uyu mwaka wa 2024, yagarutse ku bikorwa bye birimo n’iyo Album, ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda tariki 10 Gashyantare 2024.

Davis D wiyita umwami w’Amajyepfo yabanje kugaruka ku byamugoye agitangira urugendo rwe rwa muzika, birimo ko n’injyana yari azanye hari abamubwiraga ko bizagorana kuba Abanyarwanda bazayiyumvamo kuko itari imenyerewe mu Rwanda.

Ati “Tugitangira hariho ikintu cyo kuvuga ngo hari indirimbo abantu bo mu cyaro bakunda, bakambwira ko izo ndirimbo zitazafata ariko bitewe no gukomeza gushyiramo imbaraga byarangiye ya njyana ari yo abantu bakunze.”

Uyu muhanzi yavuze ko kubera gushaka gukora ibintu bye, yagiye agorwa cyane no kuba muri icyo gihe hari n’abahanzi bagenzi be batamushyigikiraga bigatuma no kubona uwo bakorana umushinga w’indirimbo biba ikibazo gikomeye.

Davis D yakomoje no kuri gahunda afitiye abakunzi b’umuziki we muri uyu mwaka, avuga ko yatangiye ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘My Dreams’ yafatanyijemo n’umuhanzi ukizamuka witwa Melissa.

Uyu muhanzi yavuze no ku mushinga wo gucuruza udukingirizo twiswe ‘D Protection’ agaragaza ko hakiri inzira bigomba kubanza kunyuramo zirimo n’iz’ubuziranenge kugira ngo tubone kujya hanze.

Ati ‘‘Ni umushinga, kandi hari inzira binyuramo, ni ukugaragaza umushinga ariko bifata urugendo kugira ngo utange ibintu bifite ubuziranenge. Bigeze mu kugakora, hazakurikiraho gusuzuma ubuziranenge bwako.”

Davis D afite umushinga wo gukora udukingirizo
Davis D afite umushinga wo gukora udukingirizo

Davis D yavuze ko nk’umuhanzi yatekereje kuri uyu mushinga w’udukingirizo mu rwego rwo gufasha urubyiruko cyane ko ari rwo rwugarijwe, kwirinda inda zitateganyijwe no kwirinda SIDA muri rusange.

Ati: “Nk’umuhanzi kandi w’urubyiruko nifuje gutanga umusanzu wanjye ku rubyiruko benshi badukurikirana, icyo nagiraga ngo mbashishikarize ni ukwirinda SIDA cyane ko ari cyo kibazo cyugarije urubyiruko cyane. Ndetse no kwirinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda zitateganyijwe.”

Davis D watangaje ibyo kwinjira mu bucuruzi bw’udukingirizo mu ntangiriro za 2023, ntabwo yatangaje igihe utu dukingirizo tuzashyirirwa ku isoko ariko yijeje abakunzi be ko umushinga ugikomeje kandi utazatinda kugira ngo batangire kutubona ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka