Davido yasabye abantu kureka gukwiza ibihuha by’uko yibarutse impanga

Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Afrobeats, Davido, yihanangirije abantu bakomeje gukwiza ibihuha by’uko yibarutse impanga no gusakaza amafoto ye ya kera ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kubireka.

Ifoto ya Davido yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga
Ifoto ya Davido yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga

Ibi uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria, yabitangaje mu gihe muri iki cyumweru hakwirakwijwe inkuru ivuga ko we n’umugore we Chioma Avril Rowland, bibarutse impanga.

Aya makuru yashyizwe hanze ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ku rubuga rwa X na Ovie, uyu akaba asanzwe ari umwe mu bagabo babarizwa mu myidagaduro muri Nigeria, yavugaga ko Davido na Chioma bibarutse impanga, bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni amakuru ba nyiri ubwite bari bataratangaza kugeza ubwo ku wa Gatatu, Davido ashyiriye ubutumwa kuri X, asaba abantu guhagarika gukomeza gukwirakwiza amafoto ye ya kera ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Ndabasaba guhagarika gukomeza gukwirakwiza amafoto yanjye ya kera ku mbuga nkoranyambaga, murakoze.”

Aya mafoto yagiye akwirakwizwa agaragaza Davido na Chioma baryamye ku gitanda kwa muganga, bikavugwa ko bari bamaze kwibaruka.

Ubu butumwa bwa Davido, busa nk’aho bwakuragaho amakuru y’ibihuha byo kuba uyu muryango waribarutse abana b’impanga.

Davido yasabye abantu kureka gukwiza ibihuha by'uko yibarutse impanga
Davido yasabye abantu kureka gukwiza ibihuha by’uko yibarutse impanga

Mu kwezi k’Ugushyingo 2022, Davido na Chioma, umwana w’umuhungu bari bafitanye witwa Ifeanyi David Adeleke, yitabye Imana. Uyu mwana w’imyaka itatu yaguye mu bwogero bwo hanze (Swimming pool) mu rugo rwa Davido, ruherereye ku kirwa cya Banana muri Leta ya Lagos.

Davido na Chioma Avril Rowland, tariki 4 Ugushyingo 2022, nibwo basezeranye nyuma y’igihe kirekire bari bamaze bakundana, mu gihe indi mihango y’ubukwe yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse ikorwa mu buryo bw’ibanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka